Ibirayi bidahase bitetse mu mavuta

Ibikoresho ku bantu 4 :
Ibirayi 2 kg
Amavuta litiro 1

Uko bikorwa :
Fata ibirayi ubironge neza inshuro nyinshi kugirango ibitaka bishireho neza cyangwa se ugaharuraho agashishwa k’inyuma ukoresheje icyuma
Bikatemo kabiri ibinini ubikatemo kane
Bitogose mu mazi ibikombe 2 akamemo neza ariko ntibishye cyane
Shyushya amavuta ashye neza ubishyiremo bishye kandi ujye uhindura nkuko uteka ifiriti zisanzwe kugirango bishye neza imbere.
Ku muntu ufite icyocyezo abikuraho bitarashya cyane akabishyira ku cyocyezo bikumuka neza

Kugirango birusheho kuryoha ubisiga ikirungo gikoze mu nyanya 2, igitunguru 1, sauce tomate 1 tungurusumu iseye, garlic y’ifu akayiko 1, teyi na maggi 2 ukabikaranga kandi ukirinda gushyiramo amazi uko amazi yo mu nyanya azanamo agasosi.

Byatanzwe na Karim, ukora ibyo kotsa ( mucoma)