Rumwe mu nkundo zitangaje ku isi rwabereye ku musozi wo mu Bushinwa.

Yanditswe: 20-01-2015

Ni abantu bangahe mu bushinwa ndetse n’ahandi ku isi bemeye guhara ibyo bafite byose kugira ngo babane n’ abo bakunda ? Mu myaka 50 ishize XU Chaoqing na Liu Guojiang babigezeho.

Muri 1956, XU yari umupfakazi afite abana 4 akaba yararutagaho LIU imyaka 10. Amagambo n’ ibihuha byabavuzweho kubera gukundana byatumye bimuka aho babaga batangira ubuzima bugoranye aho bigiriye mu misozi ya kure. Kuva icyo gihe kugeza 2001 bari bataragaragara.

Baje kuvumburwa n’itsinda ry’ abashakashatsi aho bageze bakahasanga inzira ndende y’ amabuye ifite intambwe 6,000 zitondekanye nk’urwego ahantu mu misozi. Iryo tsinda ryakurikiye iyo nzira y’amabuye ibageza aho XU na LIU bari batuye. Babasanze barashaje ariko urukundo rukiri rwose.

Iyo nzira y’amabuye 6,000 cyari igikorwa cy’ urukundo LIU yarafitiye XU. Yayubatse neza kugira ngo umugore we ajye abasha kumanuka no kuzamuka umusozi ku buryo bworoshye. Guhera ubwo urwo rukundo rwamenyekanye mu bushinwa bigaragazwa kuri television no mu mafilime. XU na LIU bakomeje ubuzima bwabo bworoheje mu misozi.

LIU yakomeje inzira y’ urukundo kugeza ku rupfu rwe muri 2007 afite imyaka72. Naho umugore we XU yitabye Imana kuri 30 Ukwakira 2012.

Uko urukundo rwabo rwatangiye

LIU Guojiang ku myaka 6, umunsi umwe aho yari atuye muri GAOTAN hatashye ubukwe. Umuco w’iwabo rero ukavuga ko iyo umugeni akoze ku gihanga cy’umwana wakutse amenyo bimutera ishaba.

Niko rero LIU wari ukiri umwana icyo gihe yegereye umugeni amuruma urutoki afite ubwoba. Umwenda wari hafi yabo waratandukanye abona umukobwa mwiza w’ imyaka 16 amurebana igitsure. Umugore wari uri hafi aramubwira yikinira ngo “ yewe mwa nukura wagombye gushaka umukobwa mwiza nk’uyu”

LIU koko yarabyemeye yifuza kuzagira umugore mwiza nk’ uwo yarabonye. Nyuma abantu bamubajije umugore yifuza uko yaba ameze akababwira ko yifuza umukobwa w’ uburanga nk’ ubwuwo yabonye.

Uwo mukobwa yari XU Chaoqing yari yarashatse mu muryango ukomeye mu karere Liu yaratuyemo. Ariko nyuma y’igihe gito yarapfakaye nuko bimubera ikibazo kurera abana bane umugabo yari yaramusigiye dore ko bucura yarafite umwaka umwe.

XU n’ urubyaro rwe bari batunzwe n’ ibihumyo byo mu ishyamba. Ntibyari byoroshye no kubona umunyu, yabohaga inkweto akazigurisha.
UMUTABAZI LIU

Umugoroba umwe , XU yagiye kuvoma ku mugezi waho yaratuye ahetse umwana we muto . Ku bw’ ibyago XU yaranyereye agwa mu mazi hamwe n’ umwana. LIU yaratuye hafi aho maze yijugunya mu mazi abatabara bombi.

LIU yariyaramenye ubukene bw’ uyu muryango ariko nk’ umwimukira ntiyabaye hafi yabo ngo abashe kubafasha. Aya ni yo mahirwe yarabonye. Nyuma yo kubatabara, LIU yakomeje kubafasha muri byose : kuvoma, gutashya no guhinga.

Nyuma y’ imyaka 3, umubano hagati ya XU na LIU warugeze ku ntera yo hejuru. Abakobwa babibonye batangira kujya LIU mu matwi bamubuza gutakaza igihe cye ku mupfakazi ndetse n’ imiryango yo ku mugabo wari uwa XU ntiyabyishimiye.

Umunsi umwe muri 1956, amagambo yabaye menshi nuko XU abwira LIU ngo ahagarike ingendo zo kumusura. Iryo joro ariko nibwo LIU yinjiye mu nzu ya XIU amusaba ko babana nk’umugore n’umugabo.

Umunsi ukurikiyeho LIU, XU n’ abana be baburiwe irengero ryaho bari baribatuye burundu I GAOTAN.

UBUZIMA BWO KU MUSOZI

XU na LIU batangiye ubuzima bushya bwo ku musozi mu kazu kari kitaruye. Bararobaga, bagashaka imboga zo mu ishyamba n’ ibindi bimera. Hafi n’ akazu kabo hari hahinze ibijumba nubwo inyamaswa zo mu ishyamba zaboneraga.

Mu kwirinda izo nyamaswa harimo n’ingwe bubatse aho bagombaga kuba mu buryo bukomeye . Byabatwaye umwaka 1 kugira ngo bakusanye ibyondo n’undi mwaka wo kwikorera amatafari yo kubakisha.

XU yabyaranye na LIU abandi bana 4 muri iyo misozi nta n’ ubufasha bw’ ubuvuzi. Umwana muto wa XU w’ umugabo we wa mbere yitabye Imana, nuko asigarana abana 7, 4 ba LIU , na 3 b’ umgabo wa mbere. Barakuze bajya mu mashuri.

Rimwe na rimwe uyu muryango wajyaga mu midugudu bari baturanye bagurisha ubuki bakagura ibyo bakeneye. Ariko banze kwisubiraho ku mwanzuro bari bafashe wo kuba mu misozi nubwo abana babo bageze aho bakajya kuba mu buzima busanzwe.

Nubwo uyu muryango utageraga cyane aho abantu babonaga , LIU yari ahangayikishijwe n’ ubuzima bw’ umugore we ari cyo cyatumye yubaka akayira k’ amabuye ku musozi kugirango ajye abasha kuhamanuka.

Hejuru y’ imyaka 57, yamenaguye amabuye manini 36 mu gihe yubakaga inzira yo kuzamukiraho no kumanukiraho y’ intambwe 6,000.

More 2006,XU yagize ati” Narimufitiye ubwoba ariko Ariko mu buzima bwanjye sinigeze nkunda kuba namanuka uyu umusozi.”

Nyuma yo guhunga GAOTAN n’ isi y’abantu nyamwinshi, umubano wa XU na LIU ntiwigeze urangwamo agatotsi. Nyuma ya byose XU na LIU bashyinguwe ku musozi umwe aho bari barahungiye abisi.

Uuyobozi bwaho babaga Jiangjin bavuze ko bzazakoresha million zisaga 400 z’amadolari mu guhindura aho hantu babaga nk’ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo.

Yakuwe ku rubuga rwa tealeafnation.com, yasobanuwe na Byumvuhore F.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe