Kenya : Polisi yateye ibyuka bya gas mu bana bigaragambyaga

Yanditswe: 20-01-2015

Kuri uyu wa mbere abana basaga 100 bari hagati y’imyaka 8 n’imyaka 13 batewemo ibyuka bya gas biryana mu maso na polisi ya Kenya, ubwo bakoraga imyigaragambyo bamagana kuba barabakuriyeho ikibuga bakiniragaho,bivugwa ko cyatwawe na hotel yitwa Weston Hotel ituranye n’ishuri ribanza ryitwa Lang’ata Road aba bana bigaho.

Abapolisi bagera kuri 40 nibo baje guhangana nabo bana b’abanyeshuri ubwo bakoraga imyigaragambyo, bakaba bari bitwaje ibyuka biryana mu maso n’imbwa zikoreshwa n’abapolisi. Abana 5 n’umupolisi umwe bakaba barahise bahakomerekera.

Umwe mu bayobozi ba polisi Mwangi Kuria yatangarije Daily Nation ko kuba hari ubutaka bwambuwe ikigo cy’amashuri bitari bikwiye kuba urwitwazo rwo gukoresha abana mu myigaragambyo nk’iriya.

Ku rundi ruhande ariko abandi bayobozi bakuru, imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana ndetse n’abanyakenya muri rusange, bagaye uburyo polisi yakoresheje ibyuka bya gas mu guhangana n’abana bato batazi ibyo bakora.

Umwe mu bayobozi bakuru wigeze no gukora muri presidensi ya Uganda witwa Martha Kurua yagize ati : Isoni kuri guverinoma kuba yakoresheje ibyuka bya gas mu guhangana n’abana bamagana akarengane bakorerwa”

Kuwa mbere wariwo munsi wa mbere abana bo muri icyo kigo babonye uko babakuriyeho ikibuga bagatangira kuhubaka urukuta, kuko urwo rukuta rwatangiye kubakwa bari mu biruhuko.

Joseph Nkaissery umunyamabanga mu nteko ishinga amategeko yasabye imbabazi mu mwanya wa guverinoma yose kubw’abapolisi batitwaye neza ubwo bakoresha ibyuka bya gaz ku bana bato.

Nkaissery yavuze ko urwo tukuta rwubatswe mu kibuga abana bakiniragamo rugomba guhita rusenyurwa mu masaha atarenze 24.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko guverinoma izazitira iryo shuri ariko igasigaza umwanya abana bakiniragamo nkuko basanzwe bahakinira.

Uyu muyobozi kandi yasabye abakora imyigaragambyo kujya bakurikiza amategeko bakabanza gusaba gukora imyigaragambyo ku buryo bukurikije amategeko.
Hakurikijwe agahinda abaturage n’abandi bantu batandukanye batewe n’ibikorwa bya polisi, ubuyobozi bwa polisi bwatangaje ko babaye buhagaritse abapolisi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa ndetse hakaba hashyizweho abanyamategeko n’abashinjacyaha bazabakurikirana bakabiryozwa.

Sources : Daily nation

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe