Uburyo wakoresha ugakira gushishuka iminwa

Yanditswe: 21-01-2015

Hari abantu bakunda kuma iminwa kuburyo niyo bisize rouge a levre usanga iminwa yabo gushishukana na rouge a levre. Mu rwego rwo kwirinda gushishuka iminwa twabahiteiyeme bumwe mu buryo mwakoresha.

Gukuraho uruhu rwashishutse ugasigaho labelo : gukoresha iminwa ukuraho uruhu ruba rwegutse iyo iminwa yumye bigira ingaruka nubwo aribwo buryo abantu bakunda gukoresha iyi bumwe iminwa.
• Iyo ukunda gushishuka iminwa ushobora gukuraho uruhu ruba rwashishutse ukoresheje amazi y’akazuyazi n’uburoso ukabrossa gahoro gahoro kugeza uruhu rwashishutse rushizeho
• Ubundi buryo wakoresha ushobora kuvanga Vaseline n’isukali ukisiga ku minwa nkuko usigaho labelo nyuma y’iminota 5 ugakaraba ho n’amazi y’akazuyazi
• Umuze gukuraho uruhu rawshishutse usigaho labelo

Irinde kujya utosa iminwa ukoresheje amacandwe : abantu benshi iyo bamye iminwa bakunda kwitabaza amacandwe akaba ariyo batohesha iminwanyamara ibyo bituma irushaho kumirana nyuma y’igihe gito.

Jya urara wiseze Vaseline ku minwa ku manywa ukoreshe labelo isanzwe : Kwisiga Vaseline nijoro bituma yoroha amavuta akinjiramo mu mubiri w’umunwa. Ubikora buri joro ku manwa ugakoresha labelo yemewe n’abaganga.

Uko wakoresha isukali , ubuki n’amavuta ya elayo : Vanga isukali utuyiko 2, ubuki akayiko 1n’amavuta ya elayo akayiko usige ku minwa bimareho imitana mike ubundi ubikarabe. Bikore kabiri mu cyumweru.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe