Amakimbirane aba mu bashakanye iyo bamaze kubyara n’uko bayakemura

Yanditswe: 21-01-2015

Iyo abashakanye bacyubaka urugo usanga babanye neza ariko uko iminsi ishira nyuma bigenda bigabanuka. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko ahanini iyo mibanire mibi itangira nyuma yo kubyara dore ko abagore n’abagabo bitana ba mwana ku kuba batitinaho uko bikwiye nyuma yo kubyara.

Rurangwa ni umumotari mu mujyi wa Kigali avuga ko umugore we akimara kubyara yahise atangira kwanga ko buzuza inshingano z’urugo agahora ahugiye ku mwana ndetse ko hari n’ubwo yashatse kumukubita abimuziza.

Rurangwa yagize ati : “ Madamu wanjye atarabyara nta kibazo twari dufitanye ariko amaze kubyara yatangiye guhinduka njye nkibwira ko ari kubiterwa kuba aribwo akibyara, ariko na nubu musaba ko ahindukira ngo dutere akabariro agahita ashaka impamvu ngo ari konsa umwana. Hari igihe mba numva namuha urushyi nkatinya ko banyifungira !”

Vedaste afite umugore babyaranye kabiri ariko avuga ko mbere yo kubyara umugore we yamwitagaho ariko ko aho amariye kubyara yahugiye mu bana gusa.

Vedaste yagize ati : “Tukimara gushyingiranwa twabanaga neza umugore ankorera buri cyose mukeneyeho nanjye bikabo uko, ariko nagezaho ncika intege kuko ubu usanga nta mwanya akimpa kuko ahora yibereye mu bana gusa. Ubu nsigaye ngorobereza mu kabari cyangwa se nkatahana imashini kuberako iyo ntashye mbura uwo tuganira”

Nubwo Vedaste avuga gutyo hari abagore bavuga ko abagabo nabo batabikoza iyo bamaze kubyara, abandi bakirangagiza ko hari izindi nshingano umugore aba yabonye zongera ku zo bari basanganwe.

Umugore utarashatse ko tuvuga izina rye bakunda kwita Maman Mugisha yagize ati : “ abagabo barikunda bakumva ko uko umuntu yabonaga umwanya wo kwiyitaho atarabyara ariwo mwanya azakomeza kubona watangira gucupira bakaba batakikwikojeje, ariko na none hari abagore bakabya ugasanga nta koga ngo wisige use neza, ahubwo ugahora mu bana ukiyibagirwa”

Undi mugore nawe utarashatse ko dutangaza izina yagize ati ; “ Ahanini abagabo batererana abagore bagashaka ko bakora imirimo ingana niyo bakoraga batarabyara, ngaho gutera ipasi, guhanagura inkweto n’ibindi bakirengaza ko hari n’izindi nshingano umugore aba yabonye zo kwita no kurera umwana”

Kuba umwana yatera umwuka mubi mu muryango ntibikwiye kuko umwana ari umugisha. Abashakanye baba bagomba kumwikana umugabo akorohera umugore ndetse n’umugore nawe bikaba uko kandi buri wese akamenya ko kwita ku mwana bikenewe kandi ko no kwita ku nshingano zindi nabyo bitakwibagirana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe