Ubuhamya : yafashwe ku ngufu n’uwamurihiraga amashuri

Yanditswe: 22-01-2015

Umukobwa utarashatse kumenyekanisha izina, yabyaye ku myaka 17 ubwo yaterwaga inda n’umwe mu bamwishyuriraga amufashe ku ngufu. Aravuga uko byamugendekeye ajya gufatwa ku ngufu :

“ Niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye nari mfite Data wacu wampaga amafaranga y’ishuri kuko nari mfite mama gusa kandi nta bushobozi yari afite bwo kundihira.

Umunsi umwe mu minsi mibi ntazibagirwa mu buzima bwanjye nagiye gufata amafaranga y’ishuri nkuko bisanzwe ampa ibintu bisinziriza mu cyayi amfata ku ngufu. Narakangutse nsanga ndi muri salon ambwirako nari nahasinziriye, nditahira kuko ntarinzi icyambayeho ariko ngeze mu rugo numva nacitse intege ariko mbifata nk’umunaniro usanzwe.”

Uwineza avuga ko ubwo yasubiraga ku ishuri yatangiye kwiyumvamo ibimenyetso byo gutwita ariko akumva ko ntaho yaba yarakuye iyo nda kuko ntacyo yishinjaga

Uwineza ati : “Byabaye intambara ntangira kubura imihango kandi nkumva mfite isereri ariko kuko ntacyo nishinjaga nkumva baba barandoze. Abanyeshuri twiganaga batangiye guhwihwisa ko ntwite bigera mu bayobozi b’ikigo bambajije mbahakanira na confidence(icyizere) nyinshi ariko nyuma baje kunjyana kwa muganga basanga ntwite koko baranyirukana”
Ibibazo byuruhererekane

“Nabaye nk’umusazi mburanya ababikira baho nigaga n’abaganga numva ko bambeshyera ariko byabaye iby’ubusa. Kuva ubwo ibibazo byaratangiye biza bikurikiranye sinarinzi uwo nabaza kandi nubwo nari nkiri umwana bwose ariko nari nzi ko ibyo aribyo byose umuntu atwita ari uko yabonanye n’umugabo”
Uwineza yaratashye bamaze kumwirukana ku ishuri abeshya nyina ko arwaye ubundi afata ingamba zo kujya guhangana na se wabo kuko ariwe yakekaga.

Agezeyo se wabo yabanje guhakana ko atari we ariko kandi amubwira ko kugirango akomeze amufashe agomba gukuramo inda yarangiza uko aje gufata amafaranga y’ishuri bakajya baryamana. Umukobwa abimwangiye se wabo yatangiye kumutuka amwita indaya ahubwo ahita aza kubibwira mama we ngo batangire bashake uwamuteye inda.

“ Narakubiswe, ndatotezwa ngo mvuge uwanteye inda ngeze aho ntoroka iwacu mva I Butare nza I Kigali n’amaguru” ,Ubwo Uwineza yageraga I Kigali yakoze akazi ko mu rugo agize Imana asanga nyirabuja ari umuntu mwiza amutekerereza ibyamubayeho byose amugira inama yo kujya kurega se wabo

“ Nasubiye ibutare Data wacu akimenya ko naje ahita atoroka ajya I Burundi na nubu ntaragaruka mu Rwanda”
Kuba se wabo yari amaze gutoroka byatumye mama we amenya ukuri atangira kumufasha dore ko yari yegereje igihe cyo kubyara.

Gusohoka mu bibazo
“Nyuma yo kubyara numvaga ko ubuzima bwo kwiga burangiriye aho ariko natecyereza ko nabaga uwa mbere mu ishuri agahinda kakanyica”
Uwineza yaje kugira Imana ba bantu yakoreye akazi ko mu rugo I Kigali bamwemerera gukomeza kumurihira ishuri asubiye gusaba aho yigaga baramwangira aza kubona irindi shuri.

Yize secondaire arayirangiza ari uwa mbere ku kigo ndetse yari muri batanu ba mbere mu gihugu ku buryo yahise abona buruse ubu ari hafi kurangiza kaminuza.
Inama ku bandi bahuye nibibazo nk’ibya Uwineza.

‘Burya kuba warabyaye umwana ufashwe ku ngufu bitera ibikomere ariko byose ku basenga nta kinanira Imana. Nahuye n’ibibazo ndiyanga, nanga umwana mbyaye namubona amarira agatemba mu maso ariko Imana yankoreye ibitangaza nza kubyakira ubu ni inkumi yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza”

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Bavandimwe njye mbanje kubiseguraho ariko rwose iyi nkuru sinyemeye. Kuko umukobwa utarasambana mu Yandi magambo ari isugi ntabwo bamufata ku ngufu ngo nabyuka ye kumva impinduka ! Ubwo se yaba ari mukobwa nyabaki ? Sinzi pe

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe