Isosi irimo ifu ya moringa

Ibikoresho :
Ifu ya moringa ibiyiko 3 ( iboneka ahantu bacuruza imiti ikomoka ku bimera nko mu bagorozi, kuri Sante plus ku kicukiro n’ahandi)
Ifu y’ubunyobwa garama 250
Inyanya 3
Tungurusumu ziseye akayiko 1
Igitunguru 1
Poivron 1
Cube maggi 1
amavuta

Uko bikorwa :
Tunganya ibikoresho byose
Shyushya amavuta ukarangemo igitunguru na poivron
Bimaze gufata irangi usukemo tungurusumu hashira akanya gato uasukamo inyanya
Koroga ifu y’ubunyobwa mu mazi usukemo
Bimaze gushya neza uminiramo ya fu ya moringa byamara kubira ugahita ubikuraho
NB : iyi sosi ifasha abantu batagira ubushake bwo kurya kuko moringa yongera cyane ubushake bwo kurya ( Appetit)

Gracieuse Uwadata