Inyama zirimo moringa

Ibikoresho :
Inyama garama 750
Ubunyobwa buba bumeze nk’ubugari( pate d’arachide) ibiyiko 3
Ibitunguru 3
Ibibabi bya moringa bikiri nshya ufunga mu kiganza ( bingana n’umufungo wa dodo) biseye
Cube magi 1
Tungurusumu ziseye akayiko 1 n’umunyu
Amavuta

Uko bikorwa :
Karanga inyama zitangiye guhindura irangi ushyiremo ibitunguru na tungurusumu
Shyiramo cube maggi upfundikire bimare iminota 30
Shyiramo ubunyobwa butobye neza bimaze gushya usukemo za mboga za moringa
Pfundikira indi minota mike bimaze kubira neza ubikureho
Iyi sosi ni nziza ku bana n’abantu bakuru badakunda kugira appétit kuko moringa yongera ubushake bwo kurya

Gracieuse Uwadata