Amakosa ababyeyi bakora mu gihe bonsa

Yanditswe: 26-01-2015

Konsa umwana ni ingenzi n’ubwo ababyeyi benshi batakibona umwanya wo konsa abana uko bikwiye, ariko hari n’abakoresha nabi umwanya babonye abandi bakareka akazi kugirango bonse abana bobo neza ariko nabwo ugasanga bakora amwe mu makosa Anastasie uzobereye mu by’imirire agiye kutubwira.

Gufata nabi ibere n’uburyo umubyeyi aba yicaye (position ) : igihe umubyeyi yonsa umwana aba agomba kwicara ahantu hatuma yumva ko ameze neza (ari comfortable) akaboko kamwe kakaba gafashe umwana akandi gafashe ibere.

Kutita ku gikorwa cyo konsa : iyo uri konsa umwana, ugomba kuba utarakaye cyangwa se ngo urangarire muri za telefoni na televiziyo kandi ukonsa umwana igihe cyose ashakiye ibere.

Ibyiza wajya ahantu hatuje ukamwonsa unezerewe umureba mu maso ku buryo abona ko umwitayeho. Abahanga mu by’imitecyerereze bo bavuga ko iyo wonkeje umwana urangariye mu bindi bituma nawe azakura ari indangazi ntacyo yitaho

Kwishinga abamamaza : Hari igihe abakora publicite bashyiramo ibikabyo bakarenngera bakabeshya. Urugero hari publicite yigeze gucaho ivuga ko icyayi cy’u Rwanda cyongera amashereka ku babyeyi kandi ibyo rwose ntaho bihuriye n’ukuri.

Gufata imiti ibonetse yose n’ibiyobyabwenge : mu gihe wonsa irinde gufata imiti ibonetse yose utandikiwe na muganga kuko hari imiti igira ingaruka mbi ku mashereka bikaba byagera no ku mwana.

Igihe wonsa rero irinde kugura muri farumasi imiti yose ubonye ngo nuko wari usanzwe uyikoresha cyangwa se ngo ni uko uzi icyo urwaye ahubwo ujya kwa muganga umwibutse ko wonsa akwandikire imiti itangiza amashereka.

Aha twakongeraho ko gufata ibindi biyobyabenge byose mu gihe wonsa ko nabyo ari bibi. Urugero nko kunywa inzoga, coffee, itabi, …..

Kurya no kunywa byinshi ngo nibwo uzana amashereka : kurya byinshi si byo bizana amashereka ahubwo wajya wibanda ku biribwa byongera amashereka, nk’amapapaye, imboga z’ibisura, igikoma, sesame, imbuto za houblon ( imbuto bakoramo inzoga ya primus ariko ntitwababwira ngo munywe iyo nzoga kuko iba yongeyemo ibindi bibi) isombe, karoti,imitobe y’imbuto zikiri nshyashya, ….

Aha ababyeyi benshi bakunze gukora amakosa bakarya byinshi bibwirako aribwo bazazana amashereka menshi bigatuma bagira umubyibuho urengeje urugero kandi bari bakwiye kwita ku mirire yongera amashereka kandi ntibabyihuhe.

Kugira umwanda : umwanda ni kimwe mu bituma igikorwa cyo konsa kitagira umumaro nk ’uwo cyakagize. Bityo rero umubyeyi wonsa akwiye kugira isuku by’umwihariko agakaraba neza intoki buri uko agiye konsa umwana waba waratangiye kumuha amata ukajya uteka ibikoresho umuheramo amata kandi ukabibika ahantu bafite isuku. Bibaye byiza wakirinda kubihanaguza udutambaro kuko niyo wavuga ngo uzajya utumsea neza ushobora kutwanika tukandurira aho twanitse.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe