Uko wahaha imyenda yo kwifubika mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: 27-01-2015

Mu buzima bwacu bwa buri munsi tuziko ibihe(saison)bigenda bihindagurika ,rimwe na rimwe ugasanga turi mugihe cy’imvura nk’icyo turimo,ubundi ugasanga ni igihe cy’izuba,ariyo mpamvu muri iki gihe cy’imbeho ugomba kumenya ibyo wakwambara.

Muri iyo myenda yo kwifubika harimo udukoti twa caguwa n’utwa magasin. Udukoti two kwifubika twa magasin udusanga mu mashop( amaguriro) yo mu mujyi atandukanye,nko kwa Mr. Price( KCT) uhasanga udukoti dushya two kurimbana,wakwambara ku mwenda ushaka wose.

Ku bijyanye n’ibiciro byo usanga agakoti kamwe gahagaze hagati ya7000frw-10000frw, ushobora gushakira nanone Berwa shop(quartier commercial,). Hari n’udukoti tugezweho dufite amabara apika(orange,umuhondo,umutuku,icyatsi,move,…),

kimwe n’uko usanga hari utundi tudozwe mu bitenge,dukunzwe kwambarwa nabanyamideli(aba models),utwo dukoti natwo watwambara mu rwego rwo kwifubika mugihe hakonje.usanga igiciro cyatwo gitandukanye bitewe naho ukaguriye cyangwa waratanze commande yo kwidodeshereza(10000frw-15000frw),ku bagura utudoze nanone(tumanitse) batugurisha hagati ya 20000frw-30000frw. Hari n’utundi twa caguwa usanga batembeza mu ntoki(mu muhanda) haba mu mujyi, Kisimenti n’ahandi hatandukanye. Usanga batugurisha amafaranga1500frw-2000frw.

Ushobora guhitamo kwifubika umupira usanzwe,ku bakobwa hari udupira tw’amaboko maremare dufite tissue yoroshye,usanga dufite udupesu imbere,ushobora kudufunga cyangwa ukadegaja(ukarangaza),hari utureture tumeze nkutu manteau ,hari n’utundi tuba ari tugufi.

Utwo dupira two kwifubika dukunze kugaragara mu isoko ry’i Remera munsi ya station mu muhanda wigitaka(ryahoze ryitwa sar motor),wayisangana nanone nyamirambo mu biryogo.usanga utwo dupira duhagaze amafaranga(3000frw-5000frw),nanone watubona kubatembereza mu muhanda ku giciro cyo hasi(1000frw-2000frw).

Ku bakobwa n’abagore usanga bakunze no kwifubika ama echarpe,mugihe hakonje ushobora kuyifubika mu gihe uri munzira utaha cyangwa mu modoka.echarpe uyibona ku mafaranga 1500frw-2500frw,mu isoko rya kimisagara,iry’i Remera,ndetse n’i Nyamirambo.

Mu gihe cy’imbeho wakwifubika no mu ijosi,icyo gihe wakwifubika furari(scarf),ushobora kuyizengurutsa ku josi cyangwa ukayifungamo.furari nziza uyibona hagati yamafaranga(5000frw-10000frw),uzisanga mu maduka yambika amakobwa n’abagore, ushobora kubariza Nyamirambo Biryogo.usanga hari n’udukoti twa cuir wakwifubika mugihe cyimbeho,utwa magasin tugura 15000frw,utwa caguwa tugura7000frw.

Mu gihe cy’imbeho (hakonje) ushobora kwifubika bitewe n’icyo umuntu akunze ndetse n’aho ugiye. Ku mukobwa cyangwa ku mugore ugiye mu kazi ushobora kwambara ipantalon n’ikoti(costume) imbere yako gakoti wambaramo isengeli nto(single) cyangwa ukambaramo ishati iciye amaboko(blouse),iyo single cyangwa blouse uyitebezamo mu ipantalon cyangwa mu ijupo. Bishobora kuba ari ensemble cyangwa n’ibindi bidasa, mu gihe ugeze mu kazi wumva hatangiye gushyuha ushobora kwambura iryo koti,ukarishyira ku ntebe ugakomeza akazi kawe utuje.

Ni ngombwa ko ugendana ikintu cyo kwifubika mugihe cy’imbeho,ushobora kwifubika mugihe hakonje,cyane cyane kubantu bakunze kugira ikibazo cy’indwara nka masinesite,bronchitte,n’ibindi.

Jambo Linda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe