Niyitegeka Félicité, umwe mu ntwari z’Imena

Yanditswe: 29-01-2015

Mu Rwanda tugira ibyiciro bitatu by’intwari aribyo, Imanzi, Imena n’Ingezi, tukaba tugiye kubagezaho bimwe mu byaranze intwari Felicite Niyitegeka, uri mu cyiciro cy’intwari z’Imena, akaba yarashyizwe mu ntwari z’igihugu ku bwo kwanga gusiga abo yari yarahishe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akemera gupfana nabo.

Niyitegeka Felicite yavukiye mu karere ka Huye ahitwa I Vumbi mu mwaka w’ 1934. NYina yitwaga Nyirampabuka Angelina naho se akitwa Sekabwa Simoni. Felicite avuka mu muryango w’abana icumi akaba ari we mwana wa kabiri.

Félicité yize amashuri abanza muri Butare mu kigo cyayoborwaga n’Ababikira Bera kuva mu 1941 kugera mu 1946, akomeza ayisumbuye i Save mu ishuri ry’abarimukazi (Ecole de Monitrices) ryayoborwaga n’Ababikira Bera. Yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat, ku Gisenyi.

Felicite yari afite umutima ukunda abantu nkuko mu gitabo cyitwa “ Niyitegeka Feresita abamuzi baramuvuga, koko ni intwari” cyanditswe na Fratiri Dusengemuremyi Jean D’Amour babivugamo aho abatanze ubuhamya ku buzima bwe babanye na Felicite bose bahurije ku rukundo n’urugwiro yagiraga ku muntu uwo ariwe wese.

Uwo mutima w’urukundo warangaga Felicite niwo waje gutuma yicwa ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe n’abandi bagenzi be bari muri “Centre Saint Pierre” ku Gisenyi.

Nk’uko biri mu buhamya bunyuranye bwatanzwe nyuma y’urupfu rwe, musaza we Col. Nzungize Alphonse wari mu Ngabo za Leta y’Abatabazi wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Bigogwe muri icyo gihe, ngo yashatse kumuhungisha, ariko Felicite arabyanga.

Mu kabaruwa kagufi yamwandikiye, yamushimiye ko ashatse kumukiza, ariko amubwira ko atakwemera gusiga abari bamuhungiyeho. Ati : “aho guhungisha ubuzima bwanjye, nsize abo nshinzwe, bagera kuri 43, mpisemo gupfana nabo…”

Si Leta y’u Rwanda yonyine yabonye ko Felicite akwiye gushyirwa mu ntwari z’igihugu kuko Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda yasabye ko yazashyirwa mu rwego rw’abatagatifu( abahire), ndetse no muri 2002, African Rights, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga, na wo washyize Felicite mu gitabo wasohoye gikubiyemo amazina n’ubuhamya ku bantu baranzwe n’ubwitange mu gukiza abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyitegeka Felicite ari mu ntwari z’u Rwanda ziri kuzirikanwa muri iki cyumweru cyahariwe ubutwari gifite itsanganyamatsiko igiri iti : “ Ubutwari bw’abanyarwanda, Agaciro kacu”, by’umwihariko kikazasozwa ku munsi w’intwari tariki ya 1 Gashyantare.

Byakusanyijwe hifashishijwe imbuga nka Fotuneofafrica.com na Minispoc.gov.rw

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe