Abagore 1000 bahuguwe na Women for Women bagiye kwiteza imbere

Yanditswe: 30-01-2015

Abagore basaga igihumbi bamaze umwaka urenga bahugurwa n’umushinga Women for Women basoje amahugurwa bakora mu byiciro bitandukanye harimo kudoda, gukora muri salon, gukora amasaro n’ibyo akorwamo, n’ibindi, bakaba bagiye gukoresha ibyo bigishijwe mu kwiteza imbere.

Abo bagore uko ari 1000 bakomoka mu mirenge utatu igeze karere ka Kicukiro ariyo ; Gatenga , Gikondo na Kigarama, bakaba baratoranywaga mu bagore batifashije bari cyiciro cya mbere n’ica kabiri by’ubudehe.

Umuyobozi wa Women for Women mu Rwanda, Uwimana Antoinette avuga ko abagore bagera ku bihumbi 76 bamaze guhugura mu gihugu hose mu myka irenga 17 bamaze bakorera mu Rwanda ko ubona ko hari byinshi abo bagore bamaze kwigezeho mu rwego rwo kwiteza imbere.

Antoinette yagize ati : “Ubufasha duha abo bagore buratandukanye, tubigisha uko bafata neza ingo zabo ariko yakiyongeraho n’ikinjiza amafaranga mu rugo. Hari abamaze kuba abacuruzi bakomeye, abafite utuganda duto dukora imitobe, n’ibindi”

Mukanyarwaya Vestine wo mu murenge wa Gikondo ni umwe muri abo bagore bahuguwe na Women for Women avuga ko atarajya muri Women yari abayeho nabi nta kazi ariko ko aho amariye kugera muri women ko asigaye akora inigi zikoze mu masaro asanzwe n’amasaro yo mu mpapuro, agasagura amafaranga ibihumbi 15 buri kwezi.

Mukamurera Beatha we ni umugore wo mu murenge wa Gatenga wari warigeze gukora ubucuruzi ariko akaza guhomba kuko atari azi neza uburyo bwo gucuruza ndetse akagera naho ajya guhingira amafaranga 1000 ariko aho ahuguriwe afite icyizere ko umushinga yatangiye utazongera guhomba.

Béatha ati : “ Nageze muri Women for Women nsigaye mpingira amafaranga 1000, ariko amafrranga ibihumbi 12 bampaye by’amezi abiri ya mbere, nafasheho amafaranga ibihimbi 8 njya kurangura inkweto, uwo munsi naranguye inkweto eshatu z’abana none ubu nsigaye njyana ikiranguzo kigera ku bihumbi 80 nkarangura inkweto z’abana n’iz’abantu bakuru”

Ubwo bashyikirwzaga impamyabushobozi kandi, abo bagore uko baturuka mu mirenge itatu bagiye baremera bagenzi babo batifashije kurusha abandi aho bagiye bafata umugore umwe utishoboye mu murenge bakamuremera.
Nkuko umuyobozi wa Women For Women abivuga, abagore bahuguwe bakomeza gukurikiranwa.
Antoinette yagize ati ; “Nyuma yo kwiga dukomeza kubakurikirana, tukabaha inama ndetse tukabashyikirza n’amabanki”

Women for Women ni umushinga ufasha abagore bazahajwe n’ibibazo by’intambara ukaba warageze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi aho wagize uruhare rukomeye mu gufasha abagore bari bamaze gushegeshwa n’ubukene ubu bamwe muri bo bakaba bitangira ubuhamya bavuga aho bavuye naho bamaze kuigera biteza imbere.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe