Uko warwanya ibyuya byo mu kwaha ukoresheje indimu

Yanditswe: 30-01-2015

Ibyuya byo mu kwaha biri mu bibangamira abAntu kuko hari abo usanga bambara umwenda ariko bakaba batawusubiramo kubera ibyuya, abandi bakagira isoni zo kuzamura amaboko kuko usanga imyenda yabo yarahinDuye ibara mu kwaha. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uko mwarwanya ibyo byuya mukoresheje indimu.

Uko bikorwa :
Fata indimu ikiri nshya ( itarahonze)
Yikatemo kabiri
Fata igisate kimwe usige mu kwaha umaze koga no kwihanagura
Jya ubikora buri gihe uko ugiye gukora urugendo rwatuma uzana ibyuya mu kwaha uzabona ko umwuka mubi uturuka mu kwaha uzagenda ugabanuka ndetse n’imyenda ntiyongere kujya ijyamo ibizinga by’ibyuya.

Aha twabibutsa ko kandi abantu bakoresha za perfume bakazisiga mu kwaha kugirango umunuko w’ibyuya ugende ko ari bibi kuko perfume zangizaumubiri.
Mu gihe udakoresheje ibintu karemano nk’indimu jya ugura za deodorants zabugenewe kuko nazo zose atariko ari nziza kuzisiga ku mubiri.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe