Icyo wakora ugatunga umusatsi wa naturel usokoreka

Yanditswe: 02-02-2015

Abantu benshi baba bifuza gutunga imisatsi ya naturel ( karemano) ariko bagacibwa intege no kuba ikomeye itabasha gusokoreka, bikabatera kuyidefriza. Mu gihe wifuza gutunga umusatsi wa naturel kandi utakurushya gusokoza dore uko wabigenza.

Ufata umuhondo w’igi n’avoka nziza iba ifashe atari ya yindi y’amazi ukavanga n’umuneke wa kamara nziza byose bikiri bishya ugashyiramo n’amazi y’indimu n’ubuki ukabivanga neza

Iyo vitamin uyisiga mu musatsi wakarabyemo neza na shampoo ukabimarana iminota 45 uri mu casque waba udafite casque uri mu rugo akambara isashi nziza idafite akenge na kamwe kugirango umwuka wa vitamin udasohoka, ubundi ugafata igitambro cy’amazi watoheje mu mazi y’akazuyazi ukagifungaho hejuru .

Iyo iminota 45 ishize ukarabamo ukoresheje amazi na shampoo
Ushobora kujya ubikora rimwe mu kwezi.

Ikindi kintu gikunda kwica imisatsi igasa nabi ni uko abantu bakunda gusigamo amavuta buri mwanya. Biba byiza iyo usize amavuta mu mutwe umunsi uba wakarabyemo kuko iyo usigamo buri munsi bizanamo umwanda kandi bigatuma imisatsi idakura neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe