UK : 17 % by’abagore binjiza umutungo myinshi kurusha abagabo babo

Yanditswe: 02-02-2015

Mu Bwongereza umugore umwe mu bagore 5 bavuga ko binjiza umutungo mwinshi mu ngo zabo kurusha abagabo.

Mu Bushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza basanze ko abagore bagera kuri 17% babona amafaranga menshi kurusha abagabo. Iyo mibare yariyongereye cyane bageze mu bagore bakiri bato aho basanze byibura umugore umwe mu bagore bane( bivuze ko bageze hafi kuri 25%) mu bagore bari hagati y’imyaka 25 na 34, binjiza umutungo myinshi kurusha abagabo babo.

Abagore bo muri iki kigero bakunze kurangwa no kubika umutungo udafatanye n’uwa’abagabo.

Mu bagore babajijwe bo muri iki kigero basanze hafi 52% batagira konti yo muri banki bahuriyeho n’abagabo babo, mu gihe mu bagore bose muri rusange basanze abagore batabika umutungo hamwe n’abagabo bari kuri 39%
Umubare w’imyaka fatizo werekana imyaka abagore bo mu Bwongereza batangira kwingenga ku mutungo basanze uri ku myaka 22 .

Nubwo abagore bamaze gutera intambwe igaragara mu by’umutungo, baracyafite imbogamizi zo kuba ahanini aribo babazwa ibyo kwita ku bana.

Muri ubwo bushakashatsi basanze ko abagore bafite abana bari munsi y’imyaka 18, 2/3 byabo ni ukuvuga 68% baba babazwa ibyangombwa byose byo kurera abo bana. Ibyo ntibigarukiraho gusa kuko abagore 1/5 ni ukuvuga hafi 42 % usanga baba bararetse akazi kugirango babanze barere abana babo.

Umugore umwe muri bane mu bagore bafite abana ( hafi 26%) bavuga ko ibyo byagize ingaruka mbi mu kazi kabo , mu gihe 37 % by’abagore basaga 2000 bakoreweho ubushakashatsi bumvako byagabanije ubwisanzure bwabo ku mutungo.

Umugore umwe mu bagore batandatu ( hafi 15%) mu bagore bafite abana bishyurira amashuri n’ibindi bikorwa byo kubitaho, basanze hafi kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo gishirira mu kwita ku bana.

Jackie Leiper umwe mu bagore bagize ishyirahamwe ry’abagore b’abapfakazi mu Bwongereza akaba no mu bakoze ubu bushakashatsi avuga ko ubwo iryo shyirahamwe ryatangiraga mu 1815 ryasanze abagore bahura n’ibibazo bitandukanye harimo kuba batari bemerewe gukora imirimo imwe n’imwe, batemerewe gutora, nta burenganzira bagira ku mutungo wabo ariko ko icyo yishimira uyu munsi ari uko mu bushakashatsi bakoze basanze umugore asigaye atangira kwigenga ku mutungo afite imyaka 22 gusa.

Jackie Leiper yagize ati : “ Tutirengangije ibindi byinshi umugore atakarizamo umutungo we, biragaragara ko kwita ku bana cyane cyane aricyo kizahaza izamuka ry’umutungo w’abagore no kubaka izina mu kazi”

Source : Theguardian.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe