Sauna n’umumaro wayo.

Yanditswe: 04-02-2015

Sauna ni icyumba kiba gushyushye cyane ku rugero ruri hagati ya 70 na 90°C, ibyo bituma n’umubiri w’umuntu ugiyemo ubira ibyuya cyane, ni n’aho gihera kiba umuti w’indwara zimwe na zimwe ndetse n’umunaniro ukabije.

Abamenyereye gukoresha sauna bavuga ko umuntu ajya muri icyo cyumba bamaze kumukorera igikorwa cyo kunanura imitsi igihe umuntu yifuza ko akomeza kubira ibyuya kugira ngo imyanda ishire mu mubiri.

Dore imwe mu mimaro ya sauna :
• Sauna ivura umunaniro ukabije w’ubwonko (stress ),
• Umunaniro w’umubiri muri rusange igihe umuntu yakoresheje ingufu cyane.
• Sauna ituma umuntu agira umubiri woroshye
• Ituma kandi amaraso atembera neza
• Ituma utwenge tw’uruhu tuzibuka
• Ifasha abarwayi ba asima,
• Abafite ibibazo mu bihaha « Bronchite chronique »,
• Abafite ibibazo mu ngingo z’amaguru (rhumatismes inflamatoires)
• Ibyo mu mahurizo y’amagufwa (douleurs articulaires)
• Hamwe no ku bantu bafite ibiheri mu maso kuko sauna ituma byuma.

Abantu batemerewe sauna
Nk’uko tubibona mu bushakatsi bwakozwe na Alternative Medecine Review hari abantu batemerewe kujya muri sauna, havugwa abarwaye umwijima, impyiko, umutima kuko bishobora gutuma umutima uhagarara.

Ibijyanye no guta ibiro

Abo bashakashatsi bavuga ko sauna idafasha gusohora ibinure ahubwo ko ituma umuntu abira ibyuya kugera nibura kuri litilo imwe n’igice, ibyo bigatuma umubiri uhumeka neza. Ntabwo sauna ituma uta ibiro. Ugomba kandi kunywa amazi ahagije igihe uvuye muri sauna.

Igihe umaramo :
Iminota 25 irahagije muri sauna, gusa uzirikana ko buri minota icumi usohokamo ukimenaho andi mazi ugasubiramo.

Byakusanijwe hifashishijwe inyandiko za Alternative Medecine Review.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe