Impamvu itera abana bato kwanga kurya

Yanditswe: 09-02-2015

Abana bato bagitangira guhabwa imfashabere akenshi batangira kwanga kurya bitewe n’amakosa ababyeyi babo baba barakoze igihe babatangizaga ibyo kurya bifasha amashereka ndetse bakaba banabikurana mu gihe badakurikiraniwe hafi.

Dore zimwe mu mpamvu umwana ashobora kwanga kurya

Gutangira guha umwana imfashabere mbere na nyuma y’igihe : Gutangira guha umwana imfashabere mbere y’amazi ane no kubimuha urengeje amezi atandatu bigira ingaruka ku mwana kuko bituma yanga kurya.

Iyo ibimuhaye mbere akenshi aba atarashobora kubyihanganira bigatuma abitinya. Iyo ubimuhaye utinze cyane nabwo hari ubwo abyanga kuko ibyiyumviro bye biba byarashatse kurya byabibura bikivumbura.

Kutabonera ibiryo igihe ; muri iyi minsi aho ababyeyi benshi baba basigiye abana abakozi bashobora kwanga kurya kubera ko bajya bashaka ibiryo ntibabibone mu gihe babishakaga wenda umukozi arangaye cyangwa ahuze, bigatuma bageraho bakivumbura babizana ntibabirye.

Kugaburira umwana umubwira nabi cyangwa se ukamushyiraho agahato : ibi bituma umwana yumva ko kurya ari ikintu kibi bikamuhahamura isaha yo kurya yagera ukabona agize ubwoba kuko yahahamutse. Mu gihe rero umuhaye ibiryo akabyanga ba umuretse gato uze kongera kubimuha nyuma narya bike nabwo ntumutonganye cyangwa se ngo umukange

Kumutangiriza ku bintu bisharira ; kuba umwana utangiye kurya wamutangiza ku bintu bikanga ururimi rwe akumva bitandukanye cyane n’amashereka nabyo bishobora gutuma adakunda kurya. ariko nanone wirinda kumuha ibintu biryohereye cyane kuko abimenyera wamuha ibindi akabyanga. ni byiza rero kumutangirira ku gikoma kitarimo isukari, imboga, n’ibindi bitaryoshye cyane.

Gushakisha amayeri menshi yo kugira ngo arye : Guha ibihembo umwana kuko yariye cyangwa kumushimira umubwira amagambo meza nka ( bravo, uri umwana mwiza kuko uriye) cyangwa kumuzengurukana urugo ugenda umurangaza kugirango arye si byiza. Nubwo mu minsi ya mbere byamurangaza akarya bigera aho akabimenyera bikagusaba guhora uhimba amayeri cyangwa se akagera aho akajya yivumbura akanga kurya mu gihe yababaye cyangwa yitetesha(caprice). Ni byiza rero kumutoza hakiri kare kwicara hamwe akarya, yarya neza kandi ntubifate nkaho akoze ibitangaza, ukabifata nk’ ibisanzwe.

Uburwayi : Iyo umwana arwaye nabyo bishobora kumutera kwanga kurya ariko ibi abikora yari asanzwe arya kuko haba hari impinduka zabaye mu mubiri we. Gusa hari ubwo umwana arwara inzoka kubera umwanda zikaba zamubuza kurya.

Icyo umubyeyi agomba gukora igihe umwana we yanga kurya :
Ugomba kumenya impamvu imutera kwanga kurya kuko akenshi ituruka ku kuba atari wowe wamutangije kumuha impfashabere ngo umenye ibyo yanga n’ibyo akunda.

Iyo umaze kumenya icyabimuteye uratangira ukongera ukabikosora. mu gihe ubona ari ukubura appetit bisanzwe ushobora gukoresha ifu y’ibibabi bya moringa ukajya ufata agace ka kayiko gato ukamuvangira mu biryo cyangwa se ukagashyira mu biryo bikiri ku ziko ariko byamaze gushya byatogota rimwe ugahita ubikuraho

Nyuma yuko umwana atangiye kurya jya ukomeza umukurikirane umenye niba arira ku gihe, uko agaburirwa, n’ibindi byose byamutera kongera kwanga ibiryo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe