Ibintu 8 ugomba kuba uzi ku mukunzi wawe

Yanditswe: 10-02-2015

Kugirango imibanire y’abakundana ndetse n’abashakanye irusheho kuba myiza hari ibintu by’ingenzi baba gabomba kumenyanaho hagati yabo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibintu 10 ugomba kuba uzi ku mukunzi wawe.

Umunsi yavutseho : Umunsi umuntu yavutseho ni umunsi ukomeye mu buzima bwe ku buryo biba byiza iyo uteguwe n’inshuti ze za hafi zikamukorera umunsi mukuru cyangwa se zikamwifuriza umunsi mwiza. Muri izo nshuri ze rero umukunzi we aba agomba kuba uwa mbere kumenya no gutegura uwo munsi.

Avukana n’abana bangahe ? : byaba bitangaje igihe ufite umukunzi ariko ukaba utazi abana bavukana, niba avuka ari uwa kangahe ? Afite abayeyi cyangwa se niba ntabo, kuko ibyo byose bigufasha kumenya uko umwitwaraho

Ni iki kimubabaza kurusha ibindi ? : Kumenya ikintu kibabaza umukunzi wawe byaba mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse no mu mateka ye icyaba cyaramubabaje bigufasha nabyo kumenya uko uzajya umwitwaraho wirinda kuba wamukomeretsa cyangwa se ngo nawe umubabaze

Yambara nimero zingahe ku nkweto ? Byaba bibabaje wifuje guha umukunzi wawe impano y’inkweto nko muri ino minsi yegereza Saint Valentin, wagera mu iguriro ukarinda kumuhamagara umubaza nimero yambara kandi wari witeguye ko ugiye kumutunguza impano

Akunda irihe bara ry’umwenda ? : Ibara akunda naryo ni byiza kurimenya kuko bituma umenya uko umugurira impano ndetse n’igihe mubana ukajya uritegura nko ku munsi mukuru we w’amavuko, umunsi w’isabukuru y’ubukwe bwanyu, ku munsi w’abakundanye,…

Akunda ibihe biribwa ? : Buri muntu wese akunda umuntu umwitaho kandi ibiribwa ni kimwe mu bishimisha abantu benshi. Iyo uzi neza ibyp umukunzi wawe akunda bigufasha kumeya uko umwitaho, nko mu gihe yarakaye ukabimitegurira bigabanya uburakari cyangwa se ukaba wabimutegurira no mu yindi minsi kugirango urukundo rwanyu wabonaga rutangiye gukonja rwongere rugaruke.

Yisiga ayahe mavuta ? : Kumenya amavuta umukunzi wawe yisiga bigufasha kumenya impano wahuha kandi nawe biramushimisha iyo yumvise ko uzi amavuta yisiga kandi utarayamubajije
.
Ni iki kikubwira ko umukunzi wawe ababaye ? : birababaza iyo umuntu yababaye ariko inshuti ze zikamubwira amagambo adahuye n’ibihe arimo. Ibaze rero witwa ngo ni umukunzi wawe ukaba uri muri izo nshuti zimubwira ibyo zibonyy kandi yibabariye wowe utabimenye.

Byanditswe hifashishijwe igitabo “Urukundo rukomeza indahiro’, cyanditswe na Gaspard B.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe