Uko wagira amenyo y’umweru

Yanditswe: 11-02-2015

Kugira amenyo y’umweru biba byifuzwa na benshi ariko ugasanga bamwe bahitamo kujya kwogesha amenyo kwa muganga ndetse nyuma y’igihe gito akongera agasa nabi. Kugirango uhorane amenyo y’umweru utiriwe ujya kwiyogesha kwa muganga dore bumwe mu buryo wakoresha.

Uburyo bwa mbere : Baking soda n’indimu
Uko bikorwa : Vanga baking soda( bicarbonate sodium) n’umutobe w’indimu cyangwa amazi ukore ubugari muze nk’umuti bogesha amenyo.

Hanagura mu menyo ku buryo nta mazi yandi cyangwa se amacandwe asigaramo
Shyira wa wakoze ku buroso bw’amenyo usige ku menyo yose bimareho umuta, niba wakoresheje amazi mu myanya w’indimu ubimazeho iminota 3, ubundi woze amenyo nkuko bisanzwe

Uburyo bwa 2 : inkeri, baking soda n’umunyu
Uko bikorwa : fata inkeri 1 kugeza kuri 3 bitewe nuko zingana, umunyu muke ufata ku ntoki uvange na ½ y’akayiko gato ka baking soda

Hanagura amenyo neza asshireho amacandwe ukoresheje agatambaro gafite isuku ubundi ushyireho ya mvange wakoze ukoresheje uburose ubimarane iminota 5
Bikore buri uko ugiye kuryama

Ubu buryo twavuze hauguru bufasha gukomeza agahu ko kumenyo k’umweru bigatuma katavaho ighe dufashe bimwe mu biribwa n’ibinyobwa bihindura amenyo umuhondo harimo icyayi cy’umukara( black tea), ku bantu bakunda icyayi bagirwa inama yo gukoresha icyayi cy’icyatsi( green tea) kuko cyo nta ngaruka kigira, ibindi byangiza amanyo harimo fanta, cola,amabiscuits, n’ibindi bintu birimo amasukari kuko bikuraho agace ko ku menyo gatumaahora asa umweru kitwa( teeth enamel)

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe