Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Yanditswe: 12-02-2015

Muri iyi minsi twegereza Saint valentin abantu bafite abakunzi baba bibaza icyo babaha. Ni byiza rero guha umuntu impano wabanje gutekereza ku kintu cyamushimisha ntiwigane ibyo abandi bahaye abakunzi babo.

Dore bimwe mu byo wamuha ukurikije ibyo akunda ndetse unakurikije ubushobozi ufite.
-  Niba akunda kurimba  : jacket yo kwifubika, accessoires( ingofero, ceinture, cravate… ), undi mwenda ugezweho ataragura , imyenda yo kurarana, cyangwa undi mwambaro ariko adafite
-  Niba akunda kwiyitaho : umunsi muri spa, massage ahantu heza, soin du visage, boite ya maquillage( make up) bijoux, plantes z’imisatsi, parfum,
-  Niba akunda ibintu bya electronic : ipad, smartphone, pochette, ecouteur, camera, flash disk ifite ubushobozi bunini, cyangwa akantu kadasanzwe nko kuyakwambara ku kaboko
-  Niba akunda gusabana n’abantu : restaurant, ahantu hateguwe ibya saint valentin, ijoro muri hotel nziza
-  Niba akunda kwihugura : igitabo,DVD iriho film, DVD iriho documentaire ijyanye n’ibyo akunda
-  Niba akunda gutembera : ticket y ‘indege, mujye ahantu kure gato, musure abantu niba bahari munatembere, murebe ibintu bishya cyangwa ubwiza nyaburanga
-  Niba akunda kuba ahantu heza  : amashuka, Vase nini nziza, tableau yo gutegura, Itara ryo gutegura, ibindi bintu by’ubukorikori byo gutegura, tapis,
-  Niba akunda sport : tenue yo gukorana, igikoresho( igare, umugozi, Tapis roulant, akantu ko gukoresha abdominaux, abonnement yo koga cyangwa gukora gym)
-  Niba akunda guteka : mugurire utumashini two guteka, igitabo cyirimo ibyo guteka, umutekere,

Kuri izo mpano Ushobora kongeraho indabyo cyane cyane ari umukobwa ndetse n’ikarita iriho amagambo meza.
Umuntu yashatse guha umuntu impano ntiyayibura, ntago bisaba ubushobozi buhambaye, bisaba ubushake. Hari umuhanga wanditse ngo « nubwo burigihe gutanga impano biterekana ko ukunda umuntu, ariko nanone ntiwakunda umuntu utagira icyo umuha ».
Impano rero ikwiye kuba ivuye ku mutima kandi yatekerejweho.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe