Uko wagirira isuku yihariye umwana ukivuka

Yanditswe: 12-02-2015

Abana bakivuka usanga bahura n’indwara zitandukanye ahanini zituruka ku isuku nke bitewe n’uko umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa buhagije.

Abana bamwe bavutse batagejeje igiye iyo bamaze bamaze igihe gito bavuye kwa muganga usanga bahita bitaba Imana ababyeyi ntibamenye uko bigenze babitewe ahanini n’isuku nke.

Izi ni zimwe mu nama urubuga tommys.org rutanga ugomba kugenderaho ukarinda umwana wawe imyanda (infections) ishobora no kumuhitana.

1. Jya ukaraba amazi meza n’isabune mbere y’uko ugiye gukorera umwana ikintu cyose yemwe no kumwonsa.
2. Jya usaba abashyitsi binjiye mu nzu gukaraba intoki kuko niyo batamuterura bashobora kumukoraho bamukinisha akahandurira. Urebe uburyo ubikoramo mu kinyabupfura kuko hari abashobora kubyakira nabi mu gihe utabyitondeye.
3. Ni byiza kugabanya umubare w’abantu baterura umwana wawe mu mezi ya mbere y’ubuzima bwe niba bishoboka.
4. Mu mezi ye ya mbere jya wirinda kujyana umwana wawe ahantu hari urusaku nko mu isoko cyangwa mu buriro (restaurant) n’ahandi hantu hose hadatuje.
5. Ni byiza kudaha umwana wawe abandi bana ngo bamukinishe cyangwa bamuterure kuko batakwitararika nk’abantu bakuru.

Uko umwana wawe azagenda akura niko uzagenda ugabanya kumurinda utwo tuntu twose two kutamujyana aho abandi bari.

Tombola Felicie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe