Imyenda wambara ugiye mu rusengero

Yanditswe: 15-02-2015

Ku cyumweru n’indi minsi yo gusengeraho haba ari umunsi abantu bashaka gusabana n’Imana biruseho bakajya gusenga bambaye neza. Muri uko kwambaa neza rero hari imyenda ubu ukwiye kwirinda kujyana mu rusengero kugirango usabane n’Imana utuje kandi nabo musengana utababangamiye.

Urinde imyenda yerekana ubwambure bwawe : nubwo abantu badakunda kuvuga rumwe ku myenda migufi aho iba igarukiye, mbere yo kwambara umwenda uri bujyane gusenga jya ubanza utekereze mu mutima wawe wibaze ko uwo mwenda ukwiye koko umunyarwandakazi w’umukristo byongeyeho ugiye guterana n’abandi bakiristo

Ambara umwenda wiyubashye : Kuvuga ngo umwenda uri yubashye si ngombwa ko uba warawuguze amafaranga menshi ahubwo bitewe nuko uwufata uwo mwenda ni wowe uwuha agaciro. Urugero niba ukora akazi k’ubucuruzi si byiza ko umwenda ujyana mu kazi buri munsi ari nawo ujyana gusenga.

Ambara umwenda utabangamira abakristo musengana : buri rusengero rwose ruba rufite imirongo ngenderwaho ku bijyanye n’imyambarire ndetse n’imisatsi ku buryo ushobora kujya gusengera mu rusengero rukanaka ugafatwa nk’umuntu udasanzwe kuko ibyo wambaye bihabanye nuko bo bemera.

Mbere yo kujya gusengera ahantu runaka rero jya ubanza ushishoze umunye amakuru yahoo ugiye gusengera ku bijyanye n’imistasi n ;imyambaro kugirango utaza kubangamira abandi.

Ibyo ari byo byose iyo tugiye gusenga ntituba tugiye kwerekana imideli ahubwo tuba tuguye ahantu ho kubahwa natwe tukiyubaha. Bya biza rer tugiye dutekereza ku myambarire yacu tujyana mu rusengero, tukibaza niba koko iyo myambarire inezeza Imana.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe