Ahabanza » Mu makuru » Umuryango Resonate wigisha abagore kuvugira mu ruhame no gutinyuka

Umuryango Resonate wigisha abagore kuvugira mu ruhame no gutinyuka

Yanditswe kuwa 19-02-2015 Saa 04 : 00

Umuryango Resonate uhugura abana b’abakobwa n’abagore kumenya kwitinyuka, kumenya kuvugira mu ruhame ndetse no kwibona nk’umuyobozi. Mu bagore bagera kuri 500 bamaze guhugura bamwe muri bo bavuga ko hari itandukaniro rinini riri mbere yuko bahugurwa na Resonate ndetse na nyuma yaho bahuguriwe.

Aurore Irangeneye ukuriye itsinda ry’ubushakashatsi muri Girl Hub Rwanda ni umwe mu bahuguwe na Resonate yagize ati : Mbere yuko njya muri Resonate navuga ko nari njagaraye , muri make, haba mu gihe nganira n’abandi, habaga harimo akajagari kuko ntarinzi umurongo ngenderwaho. Maze guhurwa na Resonate namenye uko umuntu yakwivuga kandi atarondogoye ngo atindire abandi”

Aurore yarongeye ati : “Niyo nanjye naba nshaka kumenya umuntu, nzi uburyo namumenya wese kandi nkoresheje igihe gito ntamurambiye.”

Uyu mukobwa umaze kwigira byinshi muri Resonate agira inama abanyarwandakazi bakitinya ndetse n’abandi bantu babaca intege agira ati” Icya mbere nabagiraho inama ni ukwitinyuka, ikindi ni ukurasa ku ntego umenye ngo urashaka kugera kuki urabaza iki ?

yakomeje avuga ko Iyo uzi ikintu ushaka kumenya biragufasha kuko uba ufite umurongo njyenderwaho.

Aurore yarongeye ati : “Mbona abakobwa bagifite ikibazo, kuko iyo hari ikintu ushoboye bagufata nkaho udusanzwe ushaka kwigereranya n’abahungu. Icya mbere cyakorwa ni ukabatinyura ikindi cya kabiri umukobwa ubwe nawe akumva ko afite icyo yageraho ndetse n’abakobwa bafite icyo bagezeho bakabera ingero abandi bakabatinyura”

Ishimwe Umugwaneza Benigne ni umunyamakuru wa Ninyampinga, nawe avuga ibyiza yaboneye mumahuguhrwa ya Resonate : " amahugurwa na Resonate yahinduye byinshi mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Nk’umunyamakuru kandi wari uhagarariye abandi nasabwaga kenshi kuvugira mu ruhame, amahugurwa yamfashije cyane kumenya kuvuga mu ruhame kandi ibyo mvuga bikanogera abo mbwira. Namenye gutondekanya neza ibitekerezo byanjye, nkamenya ingingo za ngombwa zikwiye kujya mu mbwirwaruhame yanjye n’izitagomba kujyamo."

Impanoyimpana Solange ushinzwe gutanga amahugurwa muri Resonate avuga ko iyo batanze amahugurwa baba bafite intego yo kwigisha abagore n’abakobwa kubasha kuvuga mu ruhame. Kwigirira icyizere ukibona nk’umuyobozi kandi ushobora kugira impinduka nziza uzana haba mu muryango mugari ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’isi muri rusange.

Mu guhugura abagore n’abakobwa umuryango Resonate wifashisha intaganyanyigisho yitwa “Story telling for leadership” yateguwe n’umwarimu witwa Marshal wo muri kaminuza ya Havard.

Uburyo Resonate ikora harimo gukorana n’indi miryango cyangwa se umishinga ifite intego yo kuzamura umwana w’umukobwa kugirango babongerere ubumenyi ariko barateganya no kujya bakira abantu ku giti cyabo ndetse n’iitsinda ry’abantu bishyize hamwe.

Muri Resonate kandi barateganya guhugura abana b’abakobwa bize n’abatize nkuko Solonge abivuga agira ati : “Turiho turatekereza uburyo twazagirana ibiganiro na Mineduc mu ishami rishinzwe abana b’abakobwa, ku buryo twagera ku bana b’abakobwa igihe bari mu biruhuko n’abana batagize amahirwe yo kurangiza amashuri, kuko ubuyobozi atari ubwo abize gusa”

Solange yarongeye ati : “Ubu tumaze guhugura abari n’abategarugiri basaga 500, impinduka ni nyinshi ariko kimwe cyo navuga usanga abana b’abakobwa twahuguye baba bafite itandukaniro, kuko baba baritinyutse, babasha kwimenyekanisha abo aribo nicyo bashoboye, ikindi kandi usanga byarabafashije kwireba nka change makers ( bashobora kuzana impinduka mu muryango mugari).

Solange asoza avuga kandi ko intego yabo ari ugufatanya n’iyindi miryango iharanira kongerera ubushobozi umwari n’umutegarugori bityo bakagera kucyo biyemeje. Twizera ko umwari n’umutegarugori ashoboye ariko kandi ni inshingano zacu kumuha ubumenyi buhagije ngo abashe gusohoza inshingano ashinzwe haba ku muryango mugari, ku gihugu ndetse n’isi hose.

Resonate ni umushinga watangijwe na Ayla mu 2013 utangirira mu Rwanda, nk’umushinga w’ikitegererezo ( pilot project).

Gracieuse Uwadata
.
Ku bindi bisobanura mwabariza kuri 0788610540 no kuri email : solange@resonateworkshops.org

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe