Isombe itarimo amavuta

Ibikoresho :
Isombe iseye 1kg
Ibitunguru bya puwaro agafungo 1
Poivron 2 nini
Cereli agafungo 1
Teyi agashami 1
Tungurusumu agafungo 1
Ifu y’ubunyobwa ¼ kg
Gout 1

Uko bikorwa :
Uteka amazi menshi agashya ku buryo uri bugabanyeho ayo kajya wongera mu isombe
Shyiramo isombe muri y’amazi ari ku ziko
Sekurana ibitunguru, tungurusumu poivron na cereli mu kintu kimwe
Isombe zimaze gutogota( kubira) kabiri sukamo ibirungo wasekuye
Ongeramo gout ubireke bibire bishye neza
Isombe imaze gushya shyiramo ubunyobwa bimare iminota 30 kugirango ubunyobwa bushye neza.
zikureho uzigabure

Byatanzwe na Uwera Lea