Ibimenyetso bya diyabete yo mu bwoko bwa 2

Yanditswe: 19-02-2015

Indwara ya diabet ni indwara itandura, iyo mu bwoko bwa 2 ikaba ahanini ifata abantu bakuru, ntabwo ari kenshi abana bayirwara. Ni indwara kandi ikwira umubiri wose bitewe n’uburyo ibice by’umubiri bikorana.Ikaba iterwa n’impamvu zitandukanye. Ku isonga hari isukali nyinshi, kubura k’umusemburo (hormones) witwa insuline.

Kuba uwo musemburo witwa insuline utabasha kwakirwa n’umubiri ( Resistance) bifatanyije n’uko insuline itarekurwa ku rugero rukenewe. Uyu musemburo ushinzwe kurwanya no kuringaniza isukali mu mubiri

Hari ibimenyetso ushobora kwibonaho ukihutira kujya kwa muganga kwipimisha, ibyo bimenyetso harimo ibi bikurikira :
 Kwihagarika buri minota itanu 5 bikamara igihe
 Kugira inyota ikabije no gusonza bikabije
 Guhorana umunaniro n’igihe waruhutse
 Kongera cyangwa gutakaza ibiro mu gihe gito
 Gutinda gukira igikomere
 Guhora ugagaye ibirenge rimwe bikanaturikamo ibisebe.
 Gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro

ubushakatsi bwakozwe bwagaragaje ko miliyoni 382 z’abantu aribo bari barwaye mu mwaka wa 2013, abo bashakashatsi bakomeza bavuga ko mu mwaka wa 2035, 10% by’abatuye isi bazaba barwaye iyo ndwara.

Impamvu abantu bavuga ko ari indwara y’abakire :
Iterwa ahanini n’isukali, ibyo kurya biza bifunze byiganjemo amasukali, kongera ibiro badakora sport.

Umwana muto mu kigero cy’umwaka ashobora kuyirwara biturutse ku myitwarire y’umubyeyi nawe uyirwaye, igihe akunda kumuha ibyo nawe yaryaga no kuba imwe mu misemburo ye hari aho ihurira n’iy’umubyeyi urwaye,ibyo bikorohera umubiri w’umwana kwandura.

Gukora sport cyane bigabanya amahirwe yo kwandura kandi bigatuma uwanduye ayirambana.

Byatanzwe na muganga Gerald ukorera mu kigo cya Amazone gikorera i Remera hafi ya Alpha Palace Hotel.

Ku bindi bisobanuro wahamagara tel : 0784869517 no kuri 0786947621.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe