Kenya : Umugabo ahora ashaka kwica umwana we kuko yavukanye ubumuga bwo kutabona

Yanditswe: 19-02-2015

I Mombasa muri Kenya, Umugore witwa Sofia Nyasuguta w’imyaka 27, ahora mu bwihisho we n’umwana we w’umukobwa ufite umwaka 1 n’amezi 11 kuko papa we n’abaturanyi bahora bashaka kwica uwo mwana bamuziza kuba yaravukanye ubumuga bwo kutabona.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku bana muri Mombasa, Mwakali Mumbo, avuga ko yamenyeshejwe icyo kibazo ko batumije uwo mugabo ngo azaze yisobanure.

Mwakali yagize ati : “ twarabimenyeshejwe, ubu tuvugana twamaje gutumiza uwo mugabo kuza kwisobanura mu gihe tugishakira ahantu hari umutekano uwo mwana yaba ari acumbikiwe.

Yarangeye ati : “ keretse uwo mugabo afunzwe kuko umwana na nyina bari mu kaga gakomeye, niba ibyo bamurega byose ari ukuri”

Nyasuguta( nyina w’uwo mwana) amaze ibyumweru bitatu yarahunze urugo ajya kwihisha kuko umugabo we ashaka kwica umwana babyaranye ngo kuko mu muco bavuga ko iyo ubyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona biba ari umuvumo.

Nyasuguta yagize ati : “ umwana wanjye wa mbere yarishwe azira kuba yaravukanye intoki esheshatu, abaturanyi bahoraga bavuga ko uwo mwana atera umwaku( ari umunyamahirwe make). Na n’ubu bajya bavuga ko bazankorera nk’ibyo bakorerye ku mwana wa mbere ngo kuko ariko umuco ubitegeka”

Kuri ubu uyu mugore yamaze gutanga ikirego kuri polisi yo mu gace atuyemo ka Changamwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’umwana we.

Umuyobozi wa polisi ya Changamwe, Joseph Muthee yatangarije the Nation dukesha iyi nkuru ko bagiye gukurikirana iby’uyu mwana na nyina.

Uyu mugore avuga ko kuva akimara kubyara, kuko yabyariye mu rugo, abagore bamubyaje bahise batangara cyane babonye abyaye umwana ufite ubumuga bwo kutabona, kuva ubwo nyirabukwe ahita atangaza ko uwo mwana atamwemera mu muryango we.

Nyasuguta yagize ati “Nageze aho njya kubana n’umuvandimwe wanjye uba I Likoni, iminsi ine ishize intonganya zaratangiye, umuvandimwe wanjye atangira kumbwira ko uwo mwana ari umuvumo”

Nyasuguta yarongeye ati “ Birababaza kubura umwana , sinshobora kwemera ko umwana wanjye bamwica kubera ubumuga bwo kutabona, Imana izi impamvu yamumpaye, kandi akavukana ubumuga bwo kutabona, nta nicyo nayibaza”

Source : Nation.co.ke

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe