Uko wakoroshya umusatsi ukoresheje amamesa
Yanditswe: 30-04-2016
Hari abantu bakunda gutereka umusatsi wa naturel ugasanga ubarushya kuwusokoza kuko kuko ukomeye cyane kandi badashaka kuwudefiriza,nyamara amavuta y’amamesa ashobora koroshya umusatsi neza kuburyo unyuramo igisokozo nta nkomyi.
Dore uburyo wakoresha amamesa
- Fata amavuta y’amamesa meza ibiyiko 3
- Yasige mu musatsi wa naturel
- Pfuka umusatsi ukoresheje ishashi
- Bireke bimare iminota 30
- Mesamo ukoresheje shampoo
- Wuhanaguremo wumuke neza
- Bikore nibura buri cyumweru umusatsi wawe uzahita woroha burundu
source ;afriquefemme
NZIZA Paccy
Ibitekerezo byanyu
1er mai 2016, 03:23, yanditswe na Adele
Ngewe mfite ikibazo cy’umusatsi w’imbere wacitse. Nakora iki ngo wongere kumera ?
2 mai 2016, 08:44, yanditswe na AG
Nonese uyasigamo utabanje kuyateka