Uko wakoroshya umusatsi ukoresheje amamesa

Yanditswe: 30-04-2016

Hari abantu bakunda gutereka umusatsi wa naturel ugasanga ubarushya kuwusokoza kuko kuko ukomeye cyane kandi badashaka kuwudefiriza,nyamara amavuta y’amamesa ashobora koroshya umusatsi neza kuburyo unyuramo igisokozo nta nkomyi.

Dore uburyo wakoresha amamesa

  • Fata amavuta y’amamesa meza ibiyiko 3
  • Yasige mu musatsi wa naturel
  • Pfuka umusatsi ukoresheje ishashi
  • Bireke bimare iminota 30
  • Mesamo ukoresheje shampoo
  • Wuhanaguremo wumuke neza
  • Bikore nibura buri cyumweru umusatsi wawe uzahita woroha burundu

source ;afriquefemme
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe