Inshingano ya buri wese mu kurwanya inda zitateganiijwe mu bangavu

Yanditswe: 23-02-2015

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mineduc n’abandi bafatanya bikorwa batangije ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe mu bangavu. Ubwo bukangurambaga bugamije gukangurira buri wese kumenya uruhare afite mu kurwanya inda zitateganijwe .

Mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri Radiyo Rwanda no kuri Televiziyo Rwanda kuri iki cyumweru mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga mu gukumira inda zitateganijwe mu bangavu, umunyamabanga uhoraho muri Ministteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madame Henriette Umulisa, yasobanuye uko ubwo bukangurambaga buzakorwa ndetse akangurira buri wese kubigira ibye.

Henriette yagize ati : “Twatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ikibazo cyo gutitwa inda zitateganije mu bakobwa bacu, mu bana bacu, kuko twasanze iki kibazo tugomba kugifata mu buryo bwihariye. Tuzabukora mu buryo buhoraho mu biganiro bizajya bikorerwa mu mashuri bikaba bizakorwa kugeza mu kwa cumi. Tuzaganira n’ababyeyi, abana, n’abandi bose bafite uruhare mu burere bw’umwana ”

Henriette yarongeye ati : “ Twahisemo insanganyamatsiko igira iti : Nanze gutwita kw’abaganvu” kugirango buri wese yiyumvemo haba umubyeyi, umwana, ababatera amada,..”

Pasiteri Fifi Cameroun wari uhagarariye amadini mu gutangiza ubwo bukangurambaga yatanze umuti urambye w’icyo kibazo agira ati : “ Numva igikomeye cyane twakora ari ukubanza kubaka umuntu wese muri rusange, …Niba rero dushaka kuvuga ngo twiririnde inda zitateganijwe mu bana b’abangavu tugomba guhera mu kibibatera”

Pasiteri Fifi yarongeye ati :” Ababyeyi babaye nk’abaterankunga, wakohereza umwana mu ishuri ukumva birahagije. Mbere yo kumwohereza mu ishuri tubanze dukore inshingano zacu nk’ababyeyi.

Wa musore namubwira ngo I love you (ndagukunda) azasange warabimubwiye. Tureke kubabazwa n’inda tubabazwe n’icyaha, niyo tutabasha kubaka indangagaciro z’Imana twubake indangagaciro z’ubunyarwanda. Ibyo birahagije ngo dukumire inda zitateganijwe mu bangavu”

Pasiteri Fifi kandi yagarutse no ku ruhare rw’ababyeyi cyane cyane mu kwambika abana imyambaro ibakurira kuba baterwa inda batateganije. Pasiteri Fifi yagize ati : “Usigaye uhura n’umukobwa ukibaza niba avuye muri douche(mu rwiyuhagiriro) cyangwa se niba yambaye !”

Abaturage batanze ibitekerezo muri iki kiganiro bibanze cyane ku kongerera ibihano abatera inda abana b’abangavu, uruhare rw’ababyeyi cyane cyane ab’abagabo kuko bakunda kwigira ba ntibindeba, ndetse n’uruhare rw’abana ubwabo.

Ubu bukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganijwe mu bana b’abangavu aho buri wese akangurirwa kugira uruhare mu gukumira inda zitateganijwe mu bana b’abangavu, bukaba bufite itsanganyamatsiko igira iti : “Nanze gutwita kw’abangavu”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe