Abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Uganda bamaganye abasebya abagore

Yanditswe: 23-02-2015

Muri Uganda ndetse no mu karere muri rusange hashize iminsi yazengurutswa amafoto y’umuhanzikazi Desire Luzinda yambaye ubusa ayo mafoto akaba avugwa ko yasakajwe n’umukunzi we.

Ibyo biri mu byahagurukije abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Uganda bakaba bari kwamagana iryo hohoterwa rikunze kwibasira abagore .

Abagore bagize inama y’igihugu y’abagore muri Uganda bamaganye ibyo bikorwa by’urukozasoni biba bigamije akenshi kwangiza isura n’agaciro by’abagore.

Hellen Grace Asamo wungirije umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore yavuze ko abakora bene ibyo bikorwa bagomba gukurukiranwa n’ubutabera bakaryozwa ibyo bakoze.

Hellen akomeza avuga ko akenshi ayo mafoto n’amavideo bigamije gusenya abagore cyane cyane ab’abastars, aho abayafata bakora uko bashoboye ku buryo niba ari mu bikorwa by’ubusambanyi umugabo bamuhisha hakagaragara umukobwa cyangwa se umugore gusa hagamijwe kuba ariwe usebywa.

Uyu muyobozi mu nama y’igihugu y’abagore akomeza avuga ko abagore bafite ibibazo byinshi bibugarije bigomba gukemurwa mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore. Muri ibyo higanjemo ubukene, gushyingirwa ku gahato batarageza igihe , gufatwa ku ngufu n’ibindi.

Pauline Kirasha prezidante w’inama y’igihugu y’abagore we asanga abagore bagomba gutezwa imbere mu by’ubukungu ndetse bagashakirwa amasoko

Source : Newvision

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe