Ibintu 4 birinda umwana gushirira amenyo

Yanditswe: 24-02-2015

Gushirira amenyo ku mwana bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kuba ari ubusembwa kuri we, kuba amenyo yavunguka aho gukuka nkuko bisanzwe, n’ibindi. Akenshi usanga ababyeyi batera abana babo gushirira amenyo kuko baba batarubahirije ibi bukurikira :

Koza amenyo y’umwana kuva agitangira kumera amenyo : Microbe zishiririza amenyo y’umwana zishobora gutangira gufata iryinyo n’igihe rikimera. Biba byiza rero iyo umwana agitangira kumera amenyo kujya ufata agatambaro gafite isuku ihagije ukagakoza mu mazi arimo umunyu y’akazuyazi ubundi ugahagura ku menyo y’umwana.

Iyo umunyu uhuye n’aya masukari atera gushirira kw’amenyo bituma amasukari agabanya imbaraga, za microbes ntizibe zigikozwe.

Murinde ibintu by’amasukari : Si byiza kumenyereza umwana kujya umuha amabisuits igihe arize kuko uba uri kumwicira amenyo ndetse n’ubuzima bwe muri rusange kuko ayo mabisuit n’amashokola agira ingaruka ku muburi wose w’umwanya by’umwihariko ku menyo. Jya umenyereza umwana kumuha imbuto mu gihe arize aba arizo agira umuco kuko nazo ziraryohera kandi nta ngaruka zigira ku buzima bw’umwana.

Jya usuzumisha umwana wawe kwa muganga utarindiriye ko arwara : Iyo umwana amaze kugera ku myaka ibiri kuzamura aba atangiye kuba yagira ibibazo by’amenyo bityo rero nawe aba akeneye kujya kwisuzumisha amenyo kimwe n’abantu bakuru byibira bakabikora rimwe mu mwaka cyangwa se mu myaka ibiri.

Toza umwana koza amenyo nyuma yo kurya : akenshi usanga ibiryo biraye mu kanwa aribyo bigira uruhare mu kwica amenyo y’abana bacu ejo ugasanga yashiririye cyangwa se afite ibindi bibazo. Ababyeyi rero bakangurirwa kumenyereza abana kujya boza amenyo buri uko bamaze kurya.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe