Ubuhamya : Uko yabanye n’umugabo w’umusinzi ruharwa

Yanditswe: 26-02-2015

Umutesi Pauline ( amazina twayahinduye) yamaze imyaka isaga umunani abayeho mu buzima bw’umubabaro n’agahinda aterwa n’ubusinzi bw’umugabo we ariko ubu ibyari amarira byahindutse ibyishimo.

Dore uko yabayeho mu buzima bubi igihe umugabo we yari umusinzi nuko abayeho nyuma yuko umugabo we arekeye gusinda.

Umutesi atangira agira ati : “Nitwa Umutesi Pauline( amazina twayahinduye) , ndubatse mfite abana 4 n’umugabo umwe. Mbere yo gushaka nabayeho nabi mu buzima bw’ubupfubyi kuko ababyeyi banjye bose bapfuye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo buzima bw’ubupfubyi ntacyo bwari buntwaye cyane nubwo butari bwiza, nari narabwakiriye . Aho nshakiye nibwo ubizima bwankubise buranyumvisha.

Nyuma ya Jenoside nasubiye mu ishuri niga mba kwa mama wacu ariwe utwitaho njye na musaza wanjye. Ngeze mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye ubwo hari mu mwaka wa 2001, umusore twakundanaga yaje kuntera inda, mama wacu ambwira ko muvira mu rugo niko gusanga uwo musore ngo tubane.

Twarabanye, ariwe ufite akazi njye ntako dore ko n’amashuri ntayarangije, ariko niwumva ngo ubuzima bwambereye bubi agahinda kakanyica nkabura nuwo nabihingukiriza kuko mama wacu niwe wenyine narinsigaranye kandi yari yaranyirukanye.

Umugabo yahindutse umusinzi, agataha buri munsi ancyurira ngo yaranyanduruye ( kuko yari yaranshatse ntwite), ngomba kumva ibyo antegetse byose. Mbese mera nk’igikoresho ke, rimwe na rimwe akanamfata ku ngufu kandi ndi umugore we, n’ibindi bibi byinshi.

Nyuma yaje kwikura ku kazi ku bushake, turakena kugeza aho twaburaga n’ibyo duteka kandi ubwo niko nabyaraga buri munsi kuko nubwo nafataga ibinini mbihishe umugabo byamfiranga ubusa nkabitwitiraho. Abo bana 4 dufitanye bose wagirango barangana kuko babaga ari indahekana.

Usibye ubusinzi kandi umugabo wanjye yirutse mu bagore agera naho agenda akamara nk’ukwezi ntazi aho yagiye.

Uko umutesi yaje gusohoka muri ibyo bibazo

Icya mbere cyamfashije ni ugahaguruka nkakora. Nari mfite imashini idoda ya cyera mama yajyaga adoderaho nari narayibitse ngo njye nyimwibukiraho. Narayifashe nkajya nshyiramo urudodo nta n’umuntu ubinyeretse nkafata imyenda nkigiraho kudoda, nkajya mbaza n’abandi bagore twari duturanye bari babizi baranyigisha mbona ndabishoboye.

Naradoze ndodera ijana, ndodera magana abiri , amafaranga aratinda aza kugwira. Naje kujya muri koperative nkajya nganira n’abandi ngeraho numva ndanabohotse. Ubwo hagati aho umugabo wanjye yaje kurwana mu kabari baramufunga .

Yaje gufungurwa amazemo imyaka ibiri n’amezi 7 asanga maze kugura inzu ya miliyoni 3 nubwo harimo inguzanyo ya koperative ubu ndi hafi kurangiza kwishyura.
Umugabo yaraje arumirwa, ariko nsubiye inyuma gato navuga ko muri koperative hamfashije cyane mu kumenya uko nakosora imibanire yanjye n’umugabo kuko naje gusanga najye narabigiragamo uruhare : Nko guhora numva ko hari ibyo nari kuba naragezeho iyo ntaza kubana n’uwo mugabo, yambwira nabi nanjye nkamwishyura, tugahora mu ntoganya zidashira.

Ikindi cyamfashije navuga ni uko namenye Imana.Ubu umugabo wanjye nawe agiye kumara umwaka n’igice akijijwe. Yaretse ubusinzi n’ubusambanyi aratuje.

Inama Umulisa agira abana b’abari bugarijwe no guterwa inda batateganije

“Icya mbere ni ukwifata, byakunanira ugakoresha agakingirizo ariko no mu gihe bibayeho ko baterwa inda ntibagahite bumva ko umuti ari ukwihambira ku wayiguteye ngo mubane kandi ubona atabishaka. Nabonye umuntu ashobora kwihangana akemera akarera umwana we kuruta kwihutira gushaka umuntu mutari mwarabipanze. ….. Ok ! Uko niko mbyumva wenda wasanga mbiterwa n’ibikomere nasigiwe n’ibyo nanyuzemo sinzi !”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe