Uko wakwirinda kugira iseseme mu gihe utwite

Yanditswe: 26-02-2015

Abagore bagera kuri 7 ku 10 bahura n’ikibazo cyo kugira iseseme ikabije mu gihe batwite. Akenshi iseseme ikunda gukara mu mezi atatu ya mbere. Nubwo nta muti uriho uvura burundu kugira iseseme igihe utwite, hari bimwe mu byagufasha kugabanya ibyago byo gukomererwa n’isesemi ikageza aho igutera kuruka

Kurya mu gitondo : Ni byiza ko umugore utwite afata ibiribwa byoroheje mu gitondo kuko abagore benshi bagira ibyago byo kubyuka iseseme iri mu rwego rwo hejuru ku buryo bahita baruka iyo ntacyo bashyize mu nda mu gitondo.

Ntukareke inzara ikwica : jya byibura ugira ikintu ushyira mu nda muri nyuma y’amasaha atatu kugirango mu gifu hataza kubamo ubusa. Ariko na none jya wirinda gupakira ibiryo byinshi ngo igifu gihore cyuzuye cyane.

Irinde ibiryo birushya mu igogora : muri ibyo biribwa twavuga nk’ibiryo birimo ibinure byinshi, amavuta menshi ndetse ukirinda na za vinaigre,…

Irinde ibiribwa wumva ko wahuzwe( udakunze) : abagore bagira iseseme batwite akenshi baba bafite ibiribwa runaka bumva bahuzwe ku buryo baba badashaka no kubyegera. Biba byiza rero iyo ubyirinze kuko biri mu byatuma iseseme yiyongera. Usibye kubirya ibyo biribwa wirinda no kubyegera uri kubiteka, kubigaburira abandi,…

Irinde imyuka ihumura cyane : hari bamwe baba bahumurirwa nabi n’ibintu bimwe na bimwe nk’amavuta, amaparufe, n’impumuro z’ibiryo

Ibindi wakora :

• Jya ukunda kuba ahantu hari umwuka mwiza
• Ruhuka bihagije
• Kunywa amazi arimo umutobe w’indimu ukibyuka
• Kunywa fanta cyangwa se amazi arimo gaz( eau gazeuse)
• Jya umara amasaha byibura abiri umaze kurya ubone kuryama
• Igihe ubona isesemi ikomeje gukara ku buryo uruka cyane bigatuma uta ibiro, jya wihutira kujya kwa muganga.

Source : topsante

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe