Udushya turi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore

Yanditswe: 06-03-2015

Tariki ya 8 Werurwe mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ku isi hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore. By’umwihariko mu Rwanda hari ibikorwa bidasanzwe biteganijwe kuzakorwa kuri uwo munsi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umugore no kumuteza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore, Madamu Kamanzi Jackline Masabo yatangarije abanyamakuru bari bitabiriye inama yo gutegura uwo munsi ko ibikorwa by’ingenzi biteganijwe kuri uwo munsi ari ibi bikurikira ;

Mbere na mbere Imbuto foundation izahemba abakobwa bakoze neza ibizamini bya leta. Umuyobozi w’imbuto Foundation Madamu Ladegonde Ndejuru yavuze ko abana bahemba buri mwaka baba bagera ku 471 harimo umwana umwe muri buri murenge uhembwa mu basoje amashuri abanza , umwana umwe muri buri karere mu basoje icyiciro rusange n’abana batanu muri buri ntara barangije amashuri yisumbuye baba baragize amanota meza mu bumenyi n’ubumenyingiro.

Ikindi gikorwa kizakorwa kuri uyu munsi ni ukuremera imiryango y’abatishoboye. Madamu Jackline yagize ati ; ‘Iki ni igikorwa twatecyereje kuko twumva ko akimuhana kaza imvura ihise. Tugomba kwishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda kandi nka ba mutima w’urugo tugomba natwe kujya dutoza indangagaciro zo kwigira.
Uriya munsi rero icyo gikorwa kizaba kuberako twifuza ko abanyarwanda bose babigira umuco, nkuko byanahoze kandi tukongera imbaraga mu gukora twigira.’

Hateganijwe kandi gutangiza igitaramo cy’umuryango mu mugoraba w’ababyeyi , gutarama no guhiga bizabamo. Hazabaho guhiga imihigo izeswa ku itariki ya 15
Ukwakira, ku munsi w’umugore wo mu cyaro, iyo mihigo ikaba izafasha kumenyereza abanyarwanda gukorera ku ntego.

Imyitozo ngororamubiri nayo iri mu bizakorwa kuri uwo munsi kuko usanga akenshi abagore badakunda kuyikora bikaba byatuma ubuzima bwabo buhazaharira.

Hazakorwa n’akarasisi mu rwego rwo kwerekana ko abagore bafite icyerecyezo kimwe nkuko ku karasisi abantu baba bagendera umujyo umwe.

Nubwo hari kwizihizwa umunsi w’abagore hishimirwa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere umugore, usanga hakiri imbogamizi zituma iterambere ry’umugore ritagerwaho ijana ku ijana.

Ubwo yavugaga kuri izo mbogamizi, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburinganire n’itermbere ry’umuryango yagize ati ; ‘Harakiri imbogamizi zituma umugore adatera imbere harimo ubukene n’imyumvire mibi ku buringanire’

Umunsi mpuzamahanga w’umugore uzizihizwa kuri buri murenge, ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Ngoma umurenge wa Kibungo akagari ka Cyasemakamba, uyu mwaka ukaba ufite insanganayamatsiko ugira iti ; ‘Munyarwandakazi komeza imihigo mu iterambere rirambye’

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe