Uko wifata uri kurya kugirango igogora rikore neza

Yanditswe: 06-03-2015

Iyo tumaze kurya igogora (digestion), riba rikeneye gukorwa neza kugirango umubiri wacu umererwe neza ndetse n’ibyo twariye bigigire umumaro umubiri. Uburyo wifatamo uri kurya rero nabwo bugira uruhre runi mu gukora igogora riboneye.

Dore ibyo ugomba gukurikiza ;

  • Kugirango ibiryo wariye igifu cyibashe kubyakira neza, ni ngombwa ko urya witonze(buhoro),byibura nk’iminota 20. Ibyo bifite umumaro mugukora kw’igifu.
  • Mu buryo bwa rusange, irinde kurya ugenda,cyangwa no kurya uhagaze. Ugomba kwicara umugongo wemye, amavi ateganye neza no mu mayunguyungu kandi ibirenge bifashebishasheku butaka(hasi).
  • Nibwo buryo bwiza butuma indyo yawe imanuka neza ,guma wemye. Irinde guhinamiranya umugongo,bishobora kubangamira ingingo.
  • Ni byiza nanone kwirinda kwambara imyambaro ikwegereye cyane,kuko ishobora gutuma imyanya icamo ibiryo (appareil digestif) idakora neza.

Comprendrechoisir.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe