Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagore ku munsi wayo wa 7

Yanditswe: 06-03-2015

Nkuko bisanzwe bimenyerewe Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagore irakomeza mu mpera z’iki cyumweru ku munsi wayo wa Karindwi, ubwo ni ukuvuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Werurwe hari n’indi iteganyijwe kuzaba ku cyumweru tariki ya 08/3 ari nabwo hazaba hizihizwa umunsi wahariwe abagore .

Dore rero imikino uko iteganyijwe kuba ndetse n’ibibuga izaberaho kugirango utazacikwa n’iyi mikino kuko nkuko tudahwema kubibabwira, iyi mikino iri gutera intambwe ishimishije.

Imikino itandatu iteganyijwe gukinwa ni ;
Kuwa Gatandatu, 07/03/2015 :

  • AS Kigali vs Rwambura (Stade de Kigali, 13:00)
  • Les Lionnes vs Inyemera (EC.S. Mutunda, 13:30)
  • Atletico Huye vs Kamonyi (Rwambariro,13:30)

Ku Cyumweru, 08/03/2015 :

  • Bugesera vs Golden Generation (Kamabuye,13:30)
  • Academic Girls vs Nyagatare (Muhanga,13:30)
  • Freedom de Gakenke vs Youvia (Gakenke,13:30)

Source : ferwafa.rw

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe