Uko abagabo bamwe bizihiza umunsi w’abagore mu miryango yabo

Yanditswe: 08-03-2015

Bimenyerwe ko tariki ya 8 Werurwe buri mwaka ari umunsi mpuzamahanga w’abagore. Abagabo bamwe bawufata nk’indi minsi yose isanzwe, nyamara usanga hari n’abandi bawufata nk’umunsi wihariye ufite icyo uvuze mu miryango yabo ndetse bakagira n’ibyo bawuteganyiriza.
Bamwe mu bagabo twaganiriye bavuga ko umunsi w’abagore ufite icyo uvuze kuri bo ndetse ko harin’ iyo baba bateganije bidasanzwe mu miryango yabo.
Diogene Nsanzabera ni umugabo umaze imyaka 3 ashatse avuga ko muri iyo myaka yose amaze, afite icyo akorera umugore we kuri uwo munsi.
Diogene ati ; ‘ Umunsi w’abagore numva ko uba ari umunsi wo kwisuzuma nkareba ko nta burenganzira bw’umugore wanjye naba narahutaje nasanga hari aho bitangenze neza nkamusaba imbabazi.’
Niyonteze Aminadabu nawe ati ; ‘ Umunsi w’abagore natangiye kuwuha agaciro niga muri segonderi, kuko aho nigaga kuri uwo munsi abahungu nibo bakoraga isuku gusa.
Twozaga amasahani, tugakubura, dukanakorapa. Maze kuzana umugore rero nkajya nibuka uko twabigenzaga ku ishuri, numva ko kuri uwo munsi ngomba kumufasha imirimo yose yo mu rugo nubwo Ku rundi ruhande ariko hari abagabo bumva ko uwo munsi ntacyo ubabwiye ndetse bamwe ntibazi nibaunabaho.
Ndiramiye Silver agira ati ; ‘ Umunsi w’abagore numva ari umunsi nk’indi yose isanzwe. Niyo ngize abo numvana ko uwo munsi wabaye ngera mu rugo nabyibagiwe kandi na madamu ntacyo biba bimubwiye nawe ubanza aba atabizi cyangwa se akaba atabyitaho. Ubwo rero iwanjye uwo munsi ni nk’indi yose’
Nshizirungu Jean we avuga ko umunsi w’abagore, abagore aribo bari bakwiye kuwumenya ukaba ari umunsi wo kwita ku bagabo babo no ku bana babo by’umwihariko.
Nshizirungu ati ; ‘Ahubwo abagore numva aribo bakwiye kudufata neza kuri uwo munsi, bagateka neza, tukishima kuko uwo munsi uba ari uwabo nyine. Iwanjye iby’umunsi w’abagore ntibijya bihaba, mbyumvana abayobozi tukajya ku murenge cyangwa ku mudugudu twataha ubwo umunsi wabo ukaba urarangiye’ Nubwo hari bamwe badaha agaciro umunsi w’abagore cyangwa se bakawumva nabi, kuri uwo munsi biba byiza iyo dusuzumye tukamenya ko tutagira uruhare mu kundindiza uburenganzira bw’umugore ndetse n’abagore nabo bagatecyereza ku buryo bakoresha amahirwe bahawe n y’u Rwanda nkuko insangamatsiko y’uyu mwaka igira iti :" Munyarwandakazi komeza imihigo mu iterambere rirambye."

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe