Abagore 5 bakize ku isi muri 2015

Yanditswe: 08-03-2015

Kenshi, hakunze gukorwa intonde zigaragaza abantu bakize ku isi ariko ugasanga higanjemo abagabo benshi. Ariko, nubwo bimeze gutya, ntibivuga ko nta bagore bakize ku isi bahari . Kuri uyu munsi, twifuje kubajyezaho urutonde rw’abagore 5 ku isi bakize ndetse n’uburyo bagiye bagera ku mitungo yabo.

Dore uko urutonde ruteye :

1. Christy Walton

Christy Walton ni umugore w’umunyamerikazi. Niwe uyoboye urutonde rw’abagore bakize ku isi aho afite miliyari 41,7 z’amadolari. Uyu mugore yatangiye gutera imbere cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ari nabwo umugabo we yitabaga Imana. Nubwo umuryango wose ukize muri rusange, Christy Walton afite imitungo ye bwite. Afite imitungo igera kuri 47% yashoye mu ngufu zituruka ku mashanyarazi ari nazo zatumye agera kuri uyu mwanya.

2. Liliane Bettencourt

Liliane Bettencourt ni umugore akomoka mu gihugu cy’Ubufaransa akaba afite umutungo ungana na miliyari 40,7 z’amadolari. Uyu mugore niwe ufite umugabane munini mu ruganda rukora amavuta rwitwa “L’Oreal Cosmetics”.

Uru ruganda rwatangijwe na se aho Bettencourt we yakoraga nk’uwimenyereza ku myaka 15. Nyuma, nibwo yaje gusimbura se ndetse akabasha kuguma kuruteza imbere kugeza igihe rumenyekaniye.

3. Alice Walton

Uyu nawe ni muramukazi wa Christy Walton. Uyu afite agera kuri miliyari39,4 z’ amadolari. Nubwo iwabo bari bakize, Alice siho yawukuye kuko we yakoranaga

4. Jacqueline Mars

Ni umunyamerikakazi uza ku myanya wa kane mu bagore bakize ku isi aho afite miliyari 26,6 z’amadolari. Uyu mugore avuka mu muryango w’ abashinze isosiyeti ikomeye cyane yitwa American Candy ikora ibijyanye n’ibiryo ari nabyo. Mars akaba nawe aribyo akoramo dore ko iyi sosiyeti ari iy’umuryango afatanyije we n’abavandimwe be.

5. Michelle Franca Fissolo

Uyu mugore akomoka mu gihugu cy’ubutaliyani. Michelle afite amafaranga agera kuri miliyari 23,4 z’amadolari. Uyu umugore akaba yarasigiwe imitungo n’umugabo we witwa Michel Ferrero uherutse kwitaba Imana muri Gashyantare uyu mwaka. Aya mafaranga akaba aturuka mu ruganda rwabo rukora chocolat.

Uko biri kose umubare w’abagore baza mu baherwe bo ku isi ugenda wiyongera kuko nko mu mwaka ushize mu baherwe 1826 ba mbere ku isi, harimo abagore 172gusa ,none uyu mwaka abagore bariyongereye bagera ku 197.

Source ; forbes.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe