Ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga.

Yanditswe: 10-03-2015

Gukora imibobano mpuzabitsina mbere yo gushinga urugo bigira ingaruka nyinshi zitandukanye, nubwo muri ino minsi bitoroshye kubona umusore n’inkumi bakundana bakarinda babana badakoze imibonano mpuzabitsina ntibibuza ko ubikoze ahura n’ingaruka mbi. zimwe muri zo ni izi :

Kuryamana n’abantu benshi batandukanye ukitwa ikirara
Kuryamana n’umuntu kuko mukundana bishobora guhinduka ugafata undi nawe yazabigusaba ukananirwa uko wamuhakanira kuko uzi neza ko hari uwo mwaryamanye, undi yazaza nawe bikagenda gutyo ugasanga ugiye gushyingirwa umaze gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi

Kuburirwa icyizere n’uwo muzabana
Akenshi iyo ubanye n’umuntu akakubwira ko yigeze kuryamana n’undi biragoye kumva ko umukunze ijana ku ijana kuko hari undi aba yarigeze guha k’urukundo nawe bigahora biguteye kumva utamwizera ijana ku ijana.

Ushobora no kubana n’uwo mwakoranye imibonano ariko nawe nta cyizere akugirira kuko aba yumva ko ubwo wemeye ko muryamana mutarabana, ushobora no kuzajya wemerera abandi.

Kumva nawe ubwawe wiburira icyizere
Ibi cyane cyane bikunze kuba iyo waryamanye n’inshuti yawe wowe rwose wumva umukunze ariko we atagukunda, ahubwo ari ukugirango yikemurire ikibazo gusa noneho nyuma yaho akakwanga . Akenshi iyo ubitekerejeho cyane ntubabazwa n’uko akwanze ahubwo ubabazwa nuko mwaryamanye maze ugahora wumva haricyo watakaje muri wowe

Gutwara inda no kwandura VIH :Aha abenshi bahita bavuga ngo ; ‘udukingirizo se ntiduhari ?’ Ni byo koko udukingirizo turiho kandi turinda gutwita inda utateganije no kwandura virusi itera SIDA, nyamara abenshi se ko usanga bazitwaye nuko batazi ko tubaho ?

Kuri iki kibazo twegereye bamwe mu bakobwa n’abasore biga muri kaminuza navuga ko ari abantu bajijutse kuko bose bazi agakingirizo. Nyamara naho uhabona abatera n’abaterwa inda batateganije.
Umwe yagize ati :” Burya iyo wishoye mu busambanyi utarashaka kaba kabaye, ntiwavuga ngo warize ufite ubumenyi buhagije, hari ubwo mwibona n’agakingirizo mwakibagiwe mukazisanga byararangiye”
Undi musore we yagize ati ; “Hari ubwo wibeshya k’umuntu akakubwira ko ari wowe wenyine mugakorera aho ukazisanga waranduye kandi wararyamanye n’umuntu umwe gusa”.

Kubana n’uwo udakunda
Ibi akenshi bikunze kuba iyo umusore ateye umukobwa inda noneho iwabo w’umukobwa bakamusaba guhita amushaka. Hari ubwo muba mwararyamanye mutarakundana igihe kinini ngo umwe amenye imico y’undi noneho mwamara kubana ukabona ko rwose wamwibeshyeho.

Aha kandi no kubakundanye igihe kirekire nabo bahura n’ingaruka zo guhora wumva ko wakoze ubukwe utabiteganyaga vuba ugasanga hari ibyo utakozeneza nkuko wabyifuzaga.

Gucana inyuma ku bashakanye
Aha abantu benshi batanga impamvu zitandukanye zo gucana inyuma : bamwe bati umugore wanjye cyangwa umugabo wanjye ntanshimisha iyo turi gutera akabariro. Ariko se ni gute wamenya ko kwishima bibaho utarigeze wishima ? Abenshi bahita basubiza intekerezo ku buzima bigeze kubamo batarashakana noneho ugasanga batangiye gucana inyuma.

kugira ikibazo mu buryo muganira ( communication) : akenshi iyo abantu bakoze imibonano mouzabitsina mbere yo kubana, hari inzego nyinshi baba basimbutse mu bijyanye no kumenya uko baganira, uko bacyemura amakimbirane, ku buryo iyo babanye barakaranya inshuro nyinshi ndetse bibasaba imbaraga inyishi kugirango bige uko bajya bacyemura ibyo batumvikanyeho mu buryo bwiza.

Nkuko uruba rwa internet www.calvaryprophecy.com mu nama batanze ndetse n’ubuhamya birashoboka ko waba utarakora imibonano mpuzabitsina kuko wumva uzayikorana nuwo muzabana wikiyumva nk’umuntu udasanzwe cyangwa w’umurwayi kuko wiboneye ingaruka zazakugeraho uramutse ugerageje.

Niba kandi waraguye mu mutego ugakora imibonano utarashyingirwa, umuti si ugukomeza ahubwo igihe kirageze ngo ube wakifatira umwanzuro w’ubuzima.

Gracieuse UWADATA