Ifi ya filet mu mboga

Ifi ya filet igira uburyo bwinshi wayitekamo kuko iba idafite amahwa ngo igorane kuyitegura. Akenshi ikunze gutekwa mu isosi, hari abayikoramo brochettes, cyangwa bakayiteka yonyine, ariko kuri ubu tugiye kureba uko wayiteka mu mboga.

Ibikoresho ku bantu 2 :

  • Ifi ya filet 500g
  • Karoti 2
  • Amavuta ya beurre ikiyiko 1
  • Igitunguru 1
  • Ikirahure cya divayi y’umweru
  • Ibiyiko 3 bya crème liquide
  • Umunyu
  • Poivre
  • Puwaro 1
  • Agashami ka teyi 1

Uko bikorwa :

  • Ronga imboga zose uzikate
  • Shyushya ya mavuta ya beurre ushyiremo ibitunguru n’izindi mboga bimare iminota 5
  • Sukamo divayi, umunyu na poivre upfundikira bimare iminota 5, niba udakunda divayi wakoresha amazi
  • Ongeramo creme uvange neza ubikure ku ziko
  • Mu dusorori twagenewe kujya mu ifuru cyangwa se mu mpapuro za aluminium shyiramo ya filet y’ifi urenzeho za mboga, hejuri ushyireho teyi
  • Bifunge neza ubishyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degre 170 bimaremo iminota 20
  • Uramutse udafite ifuru ukoresho micro onde iri kuri 850W, bikamaramo iminota 10

Gracieuse Uwadata