Ibintu 5 byatuma uwo mukundana akwizera

Yanditswe: 10-03-2015

Kwizerana hagati y’abakundana ni kimwe mu bituma urukundo rwabo rukomera gusa muri ino minsi biragoye ko abakundana bizerana. Mu gihe ufite umukunzi ukaba umukunda nyabyo ariko we akaba atakwizera dore icyo wakora.

Jya uba umunyakuri igihe cyose ; iyo ukundana n’umuntu ukaba utamuryarya nta mpamvu zo kugwa mu mutego wo kuba wamubeshya niyo byaba ku kantu koroshye. Urugero ushobora kubeshya umuntu mukundana uri kuri telephone ukamubwira ko uri mu rugo kandi akureba umunyuzeho mu mujyi agahita agushyira mu gatebo k’ababeshyi nubwo waba ubikoze uzi ko byari ibintu byoroshye.

Kumenya gusaba imbabazi igihe wamukoshereje ; birashoboka ko wakosereza umukunzi wawe, gusa icya ngombwa nuko wemera ikosa ukamusaba imbabazi kandi ubikuye ku mutima. Si byiza ko niba umuntu agafatiye mu ikosa ukomeza kwihagararaho ngo wikureho amakosa. Icyiza nuko uhita usaba imbabazi kandi ukamwizeza ko bitazongera

Jya usohoza amasezerano mugirana ; kugirana n’umuntu isezerano kandi ukaryubahiriza ni kimwe mu bituma akongerera icyizere. Byaba byiza rero ugiye umuha amasezerano uzashobora ukirinda kuba watwarwa n’urukundo ukamusezeranira ibyo utazasohoza.

Mwereke ko umwishimira mu nshuti no mu muryango ; niba ufite umukunzi byaba byiza nabo mu muryango babimenye ndetse n’inshuti zikabimenya kuko iyo abonye ko babimenye iyo agukunda bimutera ishema ndetse akabona ko nawe umwishimira bityo nawe akarushaho kukugirira icyizere.

Jya wirinda kumukomeretsa ; Uko ugenda umarana igihe n’umukunzi wawe niko umenya ibyamubabaje n’ibyamushimishije. Biba byiza rero iyo wirinze kujya umusubiza mu bihe bibi bya mubabaje cyangwa se ngo ubimucyurire igihe mwashwanye.

Kubaka icyizere mu rukundo rero ni ingenzi kuko bituma rukomera ndetse biba byiza kurushaho iyo mukomeza kwizerana igihe mumaze no kubana kuko bituma urugo rwanyu ruhorana amahoro.

Gracieuse Uwadata