Uko wafasha umwana akamenya kugenda vuba

Yanditswe: 13-03-2015

Kugenda vuba k’umwana umubyeyi ashobora kubigiramo uruhare n’ubwo ubusanzwe umwana ariwe wikoresha ibintu bimwe na bimwe, aho mu mwaka wa mbere w’amavuko umwana yigamo kwihindukiza, kwiyegura, kwicara no gukambakamba bikaba aribyo bibafasha gukomera imitsi ku buryo yuzuza umwaka umwe atangiye kumenya kugenda.

Gusa abana bose siko bagendera igihe kimwe kuko hari n’abagendera amezi 15 no kugera ku mezi 17. Ariko na none iyo umwana arengeje amezi 18 atarangenda uba ugomba kwegera abaganga ukamenya ikibazo afite.

Kuba umwana yaragiye atinda gukora ibikorwa bimwe na bimwe nko gukambakamba, kwicara n’ibindi bishobora kuba ikimenyetso ko umwana azatinda kugenda.
Abana bavutse mbere y’ibyumweru 37 byo gutwita nabo bashobora guhura n’ibibazo byo gutinda kugenda, dore ko ubundi ubusanzwe bizwi ko ibyumweru byo gutwita biri hagati ya 37 na 42

Uko umubyeyi yafasha umwana kumenya kugenda vuba
Niba umwana wawe yaratangiye kwiga guhagarara aba akeneye ubufasha kugirango abashe gukomera amenye no kugenda bimworoheye.

Niba umwana ahagaze akagwa ushobora kumwereka uko bahina amavi iyo bagiye kwicara. Ushobora kandi kujya umupfukama imbere ukagenda usa n’umuhereza ikiganza ariko ntumukoreho ku buryo yumva ko aramutse aguye uri buhite umufata.

Igihe uri kumuhereza ikiganza ushobora no kumureka akagifata ukabanza kumungendesha agufashe, mwageramo hagati ukamurekura.

Ushobora no kumugurira ibikinisho bimufasha kwimenyereza kugenda gusa abahanga bavuga ko atari byiza ku mwana kuko bigira impanuka nyinshi kandi bigatuma umwana adakomera imitsi neza.

Kwihutira kugirira umwana inkweto zimuremerera nabyo bishobora gutuma atangenda nkuko bigomba. Byaba byiza ugiye umugurira inkweto zoroheje kandi ukirinda inkweto zimufashe cyane.

Ikindi gifasha umwana kugenda vuba ni ugutegura ahantu yigira kugenda niba uhisemo mu mbuga hakaba hameze neza nta mabuye ari bumwice cyangwa se ngo habe hanyerera cyangwa hacuramye.

Ikindi kandi umubyeyi agomba kwitwarika, nuko iyo umwana aguye utagomba kumutererana cyangwa se ngo umuseke, ahubwo uramuhagurutsa ukamushimira ko yari yakoze neza kugirango ejo atazatinya kongera gutambuka.

Kuba umwana yatinda kugenda rero ushobora kuba ubifitemo uruhare niba udakoresha uko ushoboye ngo umufashe gukora imyitozo tuvuze haruguru. Ni byiza gufasha umwana akamenya kugenda vuba kuko burya iyo umwana yagenze, ni intambwe ikomeye aba ateye mu buzima bwe.

Byakuwe kuri babycentre.co.uk