Uburyo bwiza bwo gutera teinture mu misatsi

Yanditswe: 13-03-2015

Guhindura ibara ry’umusatsi ukoresheje teinture ni byiza kuko bifasha guhindura isura abantu baba bakumenyereyeho, ariko burya na none ni ibyo kwitondera kuko hari ingaruka mbi teinture ishobora kugira ku musatsi wawe.

Kugirango wirinde ko teinture yagucira umusatsi cyangwa se ngo ugire allergies mu mutwe, biba byiza kuyisiga ariko ntigere aho umusatsi utereye.

Ni ngombwa na none kubanza gusuzuma niba udafite allergie kuri iyo teinture. Ufata gake ukagasiga ku ruhu rusanzwe nko hafi y’amatwi ukareba ko itakugiraho ingaruka.

Ikindi witwararika ni uko mbere yo gutera teinture ugomba gusiga amavuta ya vaseline ku muzenguruko w’imusatsi kugirango itaza kugukora ku ruhu rwo mu maso ikaba yarwangiza.

Ni byiza rero kujya twita ku buryo dusiga teinture mu misatsi yacu kugirango bitatugiraho ingaruka.

Gracieuse Uwadata