Ministiri Gasinzigwa yasangije isi uko umugore yateje imbere u Rwanda

Yanditswe: 15-03-2015

Ministri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yatangarije abitabiriye inama ya 59 ya Komisiyo yo mu muryango w’abibumbye ishinzwe imimerere y’umugore (CSW), ko mu Rwanda abagore bafite uruhare runini mu iterambere.

Ministri Gasinzigwa yavuze ko abagore bo mu Rwanda bafie uruhare runini mu iterambere ry’igihugu haba mu miyoborere aho yabasobanuriye ko mu Rwanda abagore bari mu nteko inshinga amategeko bagera kuri 64% ndetse ko no mu zindi nzego z’ubuyobozi abagore batasigajwe inyuma aho nko muri za ministeri usanga abagore b’abaministri ari 43%, mu rukiko rw’ikirenga abagore ni 50 % ndetse ko na baguverineri b’intara abagore ari 40%.

Ministri Gasinzigwa kandi yakomeje avuga ko abagore bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko usanga basigaye baratinyutse bagakorana n’amabanki aho umubare w’abagore bakorana n’amabanki wazamutse ukaba umaze kugera ku rwego rushimishije aho kuva muri 2008 umubare w’abagore bakorana n’amabanki wavuye kuri 28% ukagera kuri 47% muri 2012.

Yagaragaje kandi ko umugore wo mu Rwanda atagipfukiranwa ku bijyanye n’umutungo aho buri mwana wese asigaye afite uburinganzira bungana n’ubw’undi ku butaka.

Ministri Gasinzigwa kandi yerekanye ko abagore bagize uruhare mu gukemura amakimbirane no mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jeniside yakorewe abatutsi , aho muri Gacaca abagore bacaga imanza bari hejuru ya 30% naho mu bunzi abagore bakaba bagera kuri 50%.

Iyi nama ya komisiyo ishinzwe imimerere y’umugore mu muryango w’abibumbye irimo gusuzuma aho imyanzuro y’itangazo rya Beinjing igeze ishyirwa mu bikorwa kuva yatangazwa mu 1995 ndetse no kureba aho umugore ageze mu iterambere n’imbogamizi agihura nazo.

Iyi nama yatangiye ku itariki ya 9 Werurwe ikazasozwa tariki ya 20 Werurwe, iterniye ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye ikaba yitabiriwe n’impirimbanyi z’uburemgenzira bw’abagore mu nzego zitandukanye.

Muri iyo nama, u Rwanda rukaba narwo rwagaragaje aho rugeze mu guha umwanya umugore ngo abashe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, dore ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije aho nko ku rwego rw’isi abagore bari mu nteko ari 22% mu gihe mu Rwanda ari 64%.

Gracieuse Uwadata