Uko wakwirinda kanseri y’inkondo y’umura

Yanditswe: 15-03-2015

Birashoboka kwirindaKanseri y’inkondo y’umura. Iri muri kanseri zihitana umubare munini w’abagore. Bivugwa ko buri mwaka iyi kanseri yandurwa n’abagore barenze ibihumbi 500 abarenga ibihumbi 250 bakahasiga ubuzima.

Dore bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura canseri y’inkondo y’umura :

  1. Kutaryamana n’abantu benshi ; canceri y’inkondo y’umura iterwa na virusi yitwa human papilloma virus ikaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko umugabo we ntarwara canseri y’inkondo y’umura kuko ntawo agira.
  2. Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto ; cancer y’inkondo y’umura ikunze kwibasira abana b’abakobwa bashaka bakiri bato, munsi y’imyaka 18 ndetse n’ababyara bakiri bato kandi bakabyara abana benshi.
  3. Kwirinda itabi ; abanywi b’itabi nabo bavugwa ko biba byoroshye ko bandura canseri y’inkondo y’umura.
  4. Kwisuzumisha ; buri mugore wese akangurirwa kujya kwisumisha canseri y’inkondo y’umura byibura buri myaka 3 kuko iyo ibonywe hakiri kare ivurwa kandi igakira
  5. Urukingo ; hari urukingo ruhabwa abana b’abangavu rugabanya ibyago byo kwandura canseri y’inkondo y’umura ariko ngo ntirufite icyizere ijana ku ijana ngo wumve ko mu gihe bagukingiye utakwandura kanseri y’inkondo y’umura uramutse uhuye na virusi iyitera.

Mu Rwanda porogaramu yo gutanga urukingo imaze gutanga umusaruro ugaragara. Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko u Rwanda rwakingiye abakobwa 227,246 bahabwa urukingo kuri virusi itera kanseri y’inkondo y’umura incuro eshatu. Ku bakobwa bagombaga gukingirwa incuro eshatu hagati ya 93.3% na 96.6% ni bo bakingiwe hagati ya 2011 na 2012. Muri 2013, abakobwa 136.336 ni ukuvuga 99,3% ni bo bari bamaze guhabwa urukingo rwa mbere n’urwa kabiri.

  1. Kwirinda abagabo badasiramuye ; ubushakashatsi buvuga ko abagabo badasiramuye bafite ibyago byinshi byo gukwirakwiza iyo ndwara kurusha abagabo basiramuye.

Ibiranga ko wanduye canseri y’inkondo y’umura ;
• Kubabara mu nda yo hasi
• Kuva amaraso mu gihe cyitari icy’imihango
• Kugira ibintu by’amazi biva mu gitsina
• Kubabara igihe cyo gutera akabariro

Kanseri y’inkondo y’umura iri muri kanseri zihitana ababagore benshi ikaba igomba kwirindwa mu buryo bwose dushoboye n’ubwo tutavuga ko ziriya nzira zonyine arizo kanseri y’inkondo y’umura inyuramo kuko hari n’abayiterwa no gusaza, gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro igihe kirekire n’ibindi.

Byakuwe kuri cancerquest.org