Ifi ya filet isize amagi

Ku bantu bakunda ifi n’amagi iyi recette iraryoha cyane kandi biroroshye kuyitegura kuko idasaba umwanya munini ukuramo amahwa nk’ubundi bwoko bw’ifi busanzwe. Ifi ya fire (filet) igira uburyo bwinshi itekwamo, muri ubwo buryo harimo kuba wayikoramo brochettes, kuyiteka mu isosi n’ibindi, ubu tukaba tugiye kubagezaho uko wayiteka mu mavuta wayisize amagi.

Ibikoresho :

  • Ifi ya filet 1kg
  • Igi 1
  • Ifarini ibiyiko 2
  • Utuvungu tw’imigati
  • Umunyu na poivre
  • Amavuta

Uko bikorwa :

  1. Fata amasahani 3 imwe ushyireho utuvungu tw’imigati, indi ushyireho igi rikubise indi ushyireho ifarini
  2. Fata ifi ya filet uyisige umunyu na poivre ubundi uyikatemo ibisate binini ugende uyisiga agafarini uyisige igi urenzeho utuvungu tw’imigati
  3. Shyushya amavuta namara gushyura cyane ushyiremo izo fi.
  4. nyuma y’iminota nl’itatu zihindure ku rundi ruhande ku buryo hose hafata irangi. zihira muri rusange iminota iri hagati ya 7 ni 10.
  5. Bigaburane n’ifiriti y’ibirayi cyangwa se igitoki

Gracieuse Uwadata