Uko bategura imyumbati yo kugaburira abana bato
Hari abanatu baziko imyumbati ari ibiribwa by’abantu bakuru gusa kuko ikomera, ariko hari uburyo wayiteguramo ukayigaburira umwana ukiri muto.
Ibikoresho :
- Umwumbati 1 mwiza ukiri mushya kandi woroshye
- Amata y’inshushyu agakombe 1
- Akayiko 1 k’isukari
Uko bikorwa :
- Kata imyumbati mo udusate duto
- Yitogose mu mazi ishye cyane
- Imaze gushya usukamo amata n’isukari
- Birekere ku ziko ririho umuriro muke bimareho iminota 20 kugeza ubonye ko imyumbati yoroshye cyane
- Bimugaburire umwana uri hejuru y’umwaka 1
Byakuwe kuri infobebes.com