Uko bategura imyumbati yo kugaburira abana bato

Hari abanatu baziko imyumbati ari ibiribwa by’abantu bakuru gusa kuko ikomera, ariko hari uburyo wayiteguramo ukayigaburira umwana ukiri muto.

Ibikoresho :

  • Umwumbati 1 mwiza ukiri mushya kandi woroshye
  • Amata y’inshushyu agakombe 1
  • Akayiko 1 k’isukari

Uko bikorwa :

  • Kata imyumbati mo udusate duto
  • Yitogose mu mazi ishye cyane
  • Imaze gushya usukamo amata n’isukari
  • Birekere ku ziko ririho umuriro muke bimareho iminota 20 kugeza ubonye ko imyumbati yoroshye cyane
  • Bimugaburire umwana uri hejuru y’umwaka 1

Byakuwe kuri infobebes.com