Amakosa 4 yatuma utazungura

Yanditswe: 16-03-2015

Hari amakosa ushobora gukora ukamburwa uburenganzira bwo kuzungura bikaba bishoboka ku muzungura wese wemewe n’itegeko cyangwa uwahawe umurage wese.

Dore amakosa ashobora gutuma wamburwa uburenganzira bwo kuzungura ;
• Umuntu wacanye umubano wa kibyeyi na nyakwigendera igihe yari akiriho
• Uwirengagije kwita kuri nyakwigendera mu burwayi bwabanjirije urupfu rwe kandi yari abikeneye
• Uwitwaje ubushobozi buke bwa nyakwigendera, ari ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri, akiharira igice cyangwa umurage wose ;
• Uwarigishije nkana, yaracagaguye cyangwa wangije irage rya nyuma rya nyakwigendera atabimwemereye, cyangwa wihaye uburenganzira agendeye ku irage ryavanweho cyangwa ryataye agaciro

Ufite uburenganzira bwo kuzungura wese ashobora, mu gihe cy’umwaka uhereye ku munsi izungura ryatangiriyeho cyangwa ku munsi yamenyeyeho imwe muri izi mpamvu, gusaba urukiko rubifitiye ububasha kwambura ugomba kuzungura cyangwa ugomba guhabwa umurage, uwakoze rimwe mu makosa yavuzwe haruguru. Ikirego gitangwa mu buryo bw’ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe.

Gusa hari abamburwa uburenganzira bwo kuzungura nta mpaka harimo ; uwishe nyakwigendera abigambiriye, uwabeshyeye nyakwigendera n’uwataye umwana we cyangwa se akamushora mu busambanyi.

Igihe hirengangizwa impamvu zambura uburenganira bwo kuzungura ;
Iyo mbere yo gupfa, nyakwigendera wari uzi impamvu yashoboraga gutera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, yagize icyo aha uwagombaga kubwamburwa cyangwa ntahindure impano yamuhaye, nyamara yarashoboraga kubikora, icyo gihe uzungura ntiyamburwa uburenganzira bwo kuzungura

Inkurikizi zo kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura
Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura avanwa mu mubare w’abazungura ba nyankwigendera. Umugabane yagombaga kubona wongerwa ku migabane y’abazungura basigaye.Nyamara rero, uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura abuzwa gusa kuzungura umutungo w’uwo yahemukiye, ariko ashobora kuzungura undi mutungo w’umuryango.

Uzungura cyangwa uhabwa umurage wakuwe mu mubare w’abazungura kubera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, ategetswe gusubiza ibyabyawe byose n’umutungo yikenuje kuva ku munsi umurage watangiriyeho.

Byanditswe hifashishijwe umushinga w’itegeko rigenga imicungire w’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura, risubira mu Itegeko n°22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999