Umunyakenyakazi yaje mu barimu 10 bahataniraga igihembo cy’umwarimu mwiza ku isi

Yanditswe: 17-03-2015

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umwarimukazi w’umunyakenya Jacqueline Jumbe Kahura yagaragaye nk’umwe mu barimu beza isi ifite. Ibi byatume Jacqueline agaragara mu barimu bari buhabwe igihembo cyiswe ‘Global Teacher Prize’ cyatangiwe mu nama yaberaga i Dubai yigaga ku burezi. Iyi nama ikaba yariswe “Global Education and skills forum.”

Nubwo iki gihembo cyaje kwegukanwa n’umunyamerikakazi witwa Nancy Atwell, Jacqueline yari yabashije guhagarira abarimu b’abanyafrika mu barimu bitwaye neza ku isi

Iyi nama yatangiwemo iki gihembo, ni inama ngarukamwaka itegurwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi UNESCO. Muri uyu mwaka, iyi nama yamaze iminsi itatu aho yigaga ku buryo uburezi bwanononsorwa. Ikindi ni uko itumirwamo abantu bakomeye b’ingeri zose.

Muri iyi nama haba hateganyijwemo gahunda yo guhemba abarimu bagize uruhare rukomeye ku isi. Iki gihembo cyitwa “Global Teacher Prize”kikaba cyarashyizweho na Fondation yitwa Varky Gems, yashinzwe na Bill Clinton wahoze ari prezida wa Amerika. Aha ni ho Jacqueline yaje kugaragara nk’umwe mu bagomba guhembwa Iki gihembo kingana na miliyoni imwe y’amadolari. Tubabwire ko iki gihembo kigereranywa n’igihembo cya Nobel mu burezi.

Jacqueline yigisha mu gace kari mu majyaruguru ya Kenya kitwa Kilifi. Aka gace karakennye cyane bitewe n’ibibazo bikugarije. Aha twavuga nk’amapfa, ibura ry’ubutaka, ubujiji, ubuzima bubi, gushyingirwa ku gahato n’ibindi.

Nyuma yo kubona ibi, yashatse uburyo bwo kubikemura. Yashinze umuryango witwa “Lifting Barriers” bisobanura kurenga imbibi. Intego y’uyu muryango ni ukugeza uburezi bufite ireme mu bice by’icyaro. Jacqueline akora ibikorwa abinyujije mu guhuza abantu mu dutsinda duto maze bakigira hamwe ibibazo bibugarije.

Nubwo bitari byoroshye kubera ko yari agifite inzitizi z’amafaranga. Jacqueline ntiyacitse intege dore ko byatumye abasha no kubishimirwa. Nyuma yo kubona iki gohembo, arajwe ishinga no kwagura ibikorwa bye birimo kurwanya SIDA, ubujiji no guteza abagore imbere.

Tubibutse ko kandi iyi nama yanitabiriwe n’abantu bakomeye cyane ku rwego rw’isi. By’umwihariko, harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wanatanze ibiganiro kuri gahunda y’uburezi bwo mu Rwanda.

Jacqueline ari mu bagore baciye agahigo muri Afrika, akaba yarageze no kuri finale mu bagombaga guhabwa igihembo cy’umwarimu mwiza ku isi

Afrique.lepoint.fr

byashyizwe mu Kinyarwanda na SHYAKA Cedric