Colette, afite umwihariko wo kunoza ibyo aboha

Yanditswe: 18-03-2015

Colette M. akora ubukorikori butandukanye aho aboha amaherena, uduseke, amasakoshi n’inigi akaba afite umwihariko wo kunoza utuma akundwa cyane ku buryo n’abantu bashushanya imideli (designers) itandukanye bazwi cyane mu Rwanda bakunda kumuha ibiraka.

Colette yatangiye gukora iby’ubukorikori nyuma yo kubona ko akazi ko mu rugo yakoraga ntacyo kari kuzamugezeho gifatika, niko guhitamo kwikorera iby’ubukorikori kuko yumvaga abikunze none ubu amaze kugera ku rwego rushimishije.
Colette avuga ko umwihariko afite utuma aba disigners bazwi cyane mu Rwanda nka Jocelyne, Gloria, Colombe, n’abandi bakunda gukorana nawe, ko harimo kuba azi kuboha vuba, kuba azi kunoza neza ibyo aboha, ndetse no kubahiriza igihe ku buryo iyo umuhaye commande ayikorera ku gihe.

Uyu munyabukorikori avuga ko umwihariko agira mu kuboha neza byaba ku masakoshi akora mu mikindo, amaherena aboha mu bugwegwe, n’ibindi byose abibonera isoko kubwo kubimenyekanisha, ndetse n’abandi bantu akoreye bakamuzanira abandi bakiliya.

Nubwo Colette afite isoko akorera rihagije hari imbogamizi ahura nazo nkuko abivuga agira ati ; ‘ntabwo dufite amarangi meza(amarangi y’ifu bavanga mu bugwegwe kugirango buhindure ibara) ,kuko amarangi aboneka cyane ari akorerwa muri kenya, mu gihe amarangi meza akorerwa muri Amerika adakunze kuboneka.’

Ubusanzwe Colette yiza amashuri ane abanza gusa ariko asanga ubukorikori bwe bumaze kumuteza imbere kuko yabashije kwigurira ikibanza mu Bugesera, abikesheje ibiraka agenda abona harimo nko kuba yarigeze kubohera abamiss imyenda yo mu mikindo n’ingofero zayo, n’ibindi biraka bitandukanye aho aba akorera abashushanya imideli amaherena n’inigi bijyanye n’imyenda baba bakoze.

Umwihariko wa Colette mu kuboha umaze kumugeza kuri byinshi yishimira kuba yaragezeho kuko umwuga we w’ubukorikori bujyanye no kuboha amaherena, gukora inigi no kuboha uduseke abona ko ufite aho wamukuye naho umugejeje. Colette kandi ubu yatangiye kwiga umwuga wo kudoda kugirano akomeze kwagura ibikorwa bye.
Ukeneye Coletta wamuhamagara kuri 0783185611
Byakuwe mu kiganiro Colette yagiranye na Astrida