Uko wasukura uruhu ukoresheje amazi y’ibisheke

Yanditswe: 18-03-2015

Uruhu rwo mu maso ruba rukeneye gusukurwa kugirango imyanda iba yatewe n’amavuta twisiga ivemo neza. Dore uko wakoresha amazi yo mu gisheke ugasukura uruhu neza nkuko Lea Uwera wize ibyo gutunganya uruhu abitubwira.

Ibikoresho :

  • Umuneke wa kamaramasenge 1
  • Utuyiko 2 tw’ubuki
  • Umutobe wakamuwe mu ngingo imwe y’igisheke

Uko bikorwa :

  • Banza unombe umuneke umaze kunoga ushyiremo ubuki, nyuma ushyiremo amazi y’igisheke ubivange bikamere nk’igikoma.
  • Fata urwo ruvange usige mu maso rumareho iminota 15
  • Bikarabe ukoreshe amazi meza gusa
  • Ubu buryo bukoreshwa rimwe mu cyumweru, bigatuma uruhu ruhumeka neza kandi rugasa neza

Gracieuse Uwadata